Beach! Umucanga mwiza wo gutembereraho muri Afurika y’Uburasirazuba

Ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba biri mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, ni akarere kabonekamo amazi menshi, atuma habaho ibiyaga byinshi, bimwe muri byo bikora ku Nyanja y’Ubuhinde.

Ibyo bituma haboneka ahantu henshi, heza ho gutemberera, hari imicanga myiza abantu bashobora gutembereraho, koga no kwidagadura.

Malindi Beach

Malindi Beach a.k.a Little Italy! I Mombasa ku mucanga wo ku Nyanja y’ubuhinde I  Malindi, ni ahantu hari umucanga w’umweru. Ahantu hakundwa n’abanyakenya ndetse n’abanyamahanga kubera ubwiza buhari, akayaga kahaba, amafi ahaboneka.

Kenya iri mu bihugu bifite ikirere cya tropical, bigatuma haba ibiti bya Coconut  bituma abahagenda bakunda imitobe yabyo. Ntabwo wakwibagirwa  Diani Beach na Nyali Beach.

Saga Plage (Burundi)

Kuba ari umucanga uri mu murwa mukuru, Bujumbura, ni ahantu hakurura abantu benshi bajya gufata akabyeri(Amstel y’I Burundi! ) Umukeke waho , ibiti bya Coconut palm grooves (plage des cocotiers)  biri ku nkengero z’amazi, ambiance ziba ziri ku kiyaga ni bimwe mu bituma haganwa cyane. Umuntu wese watembereye I Bujumbura ntashobora kuvayo atageze ku mucanga. Ingoma z’abarundi muri weekend ku mucanga ni kimwe mu bishimisha abantu.

TamTam Beach (Rwanda)

Ahantu abanyagisenyi n’abanyegoma bakunda kuza kwishimishiriza, koga , kwifotoreza, gukora Kayaking, gukina imikino itandukanye, kubyina, kugenda mu bwato basura uturwa two mu Kivu, ahantu abakundana  bakunda kwicara mu busitani ni ku nkengero z’ikiyaga cya kivu.

Kuba ikiyaga kiri hagati y’ibihugu bibiri, ndetse n’imijyi ibiri y’ibyo bihugu, bituma abaturage bo muri ibyo bihugu bagenderana cyane bakaza gutemberere muri ayo mazi. Ntabwo wakwibagirwa Ku Gisima!no kuri One Degree South na Little Paris.

Lido Beach (Uganda)

Ahantu abagande bakunda kujya muri weekend kwishimira hamwe n’inshuti n’imiryango yabo ni ku mucanga w’ikiyaga cya Victoria, ahantu haba amafi menshi, haba imyidagaduro ikomeye. Ni mu hantu ku mazi hamaze igihe muri Uganda, hafi y’Ikibuga cy’indege cya Entebbe(Entebbe International Airport).

Coco Beach (Tanzania)

Mu mujyi wa Dar Es Salaam ku nkengero z’inyanja y’ubuhinde, ni ahantu hatemberera abanyatanzaniya n’abanyamahanga benshi, kubera ari hafi y’umujyi bituma hagendwa cyane, abantu bari mu ngeri zitadukanye baza kuhatemberera no kuhakorera ibirori, bicaye bareba amazi bumva na kayaga kava mu nyanja. Haboneka Restaurants na Bars bitegura amafunguro atandukanye n’ibinyobwa byinshi.

Ni kimwe no ku mucanga wo mu kirwa cya Zanzibar aho abantu benshi bakunda kuganano kubera ibintu ndangamateka (Old Town) bihaba ndetse n’amafunguro ya nijoro ku muhanda (Street food).

 

Last modified on Sunday, 28 July 2019 17:33

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd