Gutembera mu Rwanda, Ibintu by’ingenzi byo gukora mu mpeshyi

Ni byiza kumenya ibintu by’ingenzi byagushimisha muri iki gihe cy’impeshyi, ni igihe cyiza cyo gutembera ahantu hatandukanye mu Rwanda #VisitRwanda, umuntu ushaka kumenya ibyiza ashobora gukora, ahantu agomba kujya muri iy’impeshyi.

Dore ibintu by’ingenzi byo gukora muri iy’impeshyi:

1. Kayaking

Ikiyaga cya Kivu kiduhishiye byinshi, umuntu ushaka kwishima mu mazi, ni byiza gutekereza  Kayaking, ifasha gutinyuka, kumenya kugenda hejuru y’amazi, gutwara ubwato. Kayaking ifasha kuruhuka mu mutwe, gutinyuka mu buzima.

2. Kwitabira ibirori n’amaserukiramuco

Mu gihe cy’impeshyi ni igihe haba ibirori byinshi mu Rwanda, bimwe mu bikomeye umuntu akwiriye kwitabira ni Imurikagurisha Mpuzamahanga (EXPO) ribera I Kigali, haba n’amaserukiramuco akomeye arimo KigaliUp, Ubumuntu Arts Festival , Iwacu Muzika Festival bibera I Kigali n’Umuganura Festival ubera I Nyanza.

3. Urugendo rwa Congo-Nil Trail

Urugendo rwo kugenda mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, urugendo wakora n’amaguru, igare, imodoka no mu bwato. Urugendo ushobora gutangirira Rubavu cyangwa Karongi, ukamenya ahantu amazi  ava mu Rwanda ajya mu nzuzi ebyiri zikomeye muri Afurika atandukanira , amwe akagana mu ruzi rwa Congo andi akagana mu ruzi rwa Nili.

4. Gusura pariki

U Rwanda rufite amapariki ane; Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Pariki y’igihugu y’Ibirunga , Pariki y’igihugu ya Gishwati na Mukura .Ni pariki zirimo inyamaswa zitandukanye, ni ahantu h’imisozi n’ibibaya, zigizwe n’ibiti byinshi n’ibiyaga birimo inyamaswa zitandukanye.  

5. Gusura ingoro ndangamurage

Mu gihe cy’impeshyi ni igihe cyiza cyo gusura ingoro ndangamurage zo mu Rwanda ukabasha kumenya amateka , umuco, imigenzo by’igihugu cyacu. Ni byiza gusura ahantu ndangamuco na ndangamateka mu gihugu cyacu kuko bifasha mu kumenya no kwiga ndetse no gufasha abakiri bato kumenya umurage dufite.

u Rwanda rufite ingoro ndangamurage umunani (Ingoro yitiriwe Richard Kandt (Kigali), Ingoro y’imibereho y’abanyarwanda (Huye), ingoro y’umwami (Nyanza), Ingoro yo ku Rwesero (Nyanza), Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Kigali), Ingoro y’Ubugeni (Kigali), Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije (Karongi), Ingoro Ndangamurage yo Kubohora Igihugu(Mulindi).

6. Koga

Igihe cy’impeshyi ni igihe cyiza cyo koga, haba hashyushye cyane, ni igihe cyo gushaka ahantu wajya kogera. Ukajya ahantu nko muri Hoteli bafite ahagenewe kogerwa, kujya gutembera ku biyaga ndetse n’ahari imigezi. Ni byiza kujya mu mazi igihe uziko uzi koga cyangwa ukambara ibyabugenewe.

7. Kugerageza amafunguro mashya

Umuntu wese watembereye aba akwiriye kugerageza amafunguro cyangwa ibinyobwa byaho yatembereye haba mu mujyi cyangwa mu cyaro. Watembereye ahantu ni byiza gushaka ibintu byihariye biboneka aho hantu. Ibintu utarusanzwe urya maze akaba aribyo uhitamo.

Urugero watembereye I Musanze ntuzibagirwe kurya Amagada, impungure n’imbada !I Rubavu warya Ikwanga n’Umushubatayi! i Rusizi warya Isambaza n’ubugari! I Muhanga warya Gumino n’amateke!

8. Camping

Mu gihe cy’impeshyi ni igihe cyo kurara hanze, ni byiza no gutekereza kurara mu ihema (Camping), nk’igihugu gifite umutekano ni byiza kwishimira uyu mutekano, ugahitamo ahantu wumva ushaka kurara, hemewe. Ushobora gukampinga I Tare (Nyirangarama), muri Pariki y’Akagera, muri Pariki y’ibirunga cyangwa muri Pariki ya Nyungwe,  ku Nzoga za Rubingo (Jali)…..

Ntuzibagirwa kugura impano n’urwibutso rw’aho uba watembereye, bituma ushyigikira ub ukerarugendo burambye.

Last modified on Thursday, 29 August 2019 17:49

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd