Ibintu byo gusura ku musozi wa Ndiza

Uruhererekane rw’imisozi ya Ndiza ruherereye mu karere ka Muhanga, ni imisozi miremire igizwe n’amashyamba, ituyeho abaturage, imirima iriho; insina,  amabuye menshi ndetse n’imigezi igenda imanuka hagati y’iyo misozi.

Ni uruhererekane rukora ku mirenge ya Rugendabare, Kibangu, Nyabinoni, Rongi,

Washatse gutembera kuri urwo ruhererekane rw’imisozi, wazasura ahantu hatandukaye hari muri iyo misozi.

1. Ishyamba rya Busaga

Ni mu misozi, aha hantu kuhagenda bisaba kuzamuka, guhitamo gukora urugendo rwo kuzamuka n’amaguru. Ishyamba rya kimeza, rifite ibiti byinshi bivamo imiti, habamo inyamaswa  za moko menshi, harimo nk’inkende ndetse n’inyoni.

2. Ku Masangano

Ahantu Nyabarongo ihurira n’umugezi wa Mukugwa, ni ahantu habereye ijisho hafite byinshi byo kumenya, hahurira intara eshatu  z’u Rwanda (Intara y’amajyaruguru, intara y’uburengerazuba, intara y’amajyepfo). Ntuzibagirwe gusura ikiraro cyo ku Muvumba, kugenda mu bwato bwa kinyarwanda.

3. Urugo rwa Bourguet

Umubiligi Padiri Bourguet a.k.a Kanyamigezi, ni umupadiri wera w’umubiligi  wabaye I Kibangu kuva mu 1968 aha kora ibikorwa byinshi by’iterambere, yubaka imigezi, yigisha urubyiruko ndetse n’abakuze ku baka, kubaza, kwita ku mibereho y’abantu. Ubu ahafite urugo rwamwitiriwe, yitabye imana Tariki ya 1 Ukuboza 2000, afite imyaka 76.

4. Urugomero rw’amashanyarazi

Urugomero rwubatswe mu 1971 na Padiri Bouguet rufasha abenshi batuye mu murenge wa Kibangu, rugafasha no mu bikorwa byiterambere. Gusura uru rugomero bifasha abanyeshuri ndetse no kugenda ahantu h’imisozi.

5. Umudugugu w’Ikitegererezo I Rongi

Tariki ya 3 Nyakanga 2018, Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro uyu mudugudu mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 24, ni ukwibohora gufasha abaturage mu iterambere rirambye. Abaturage babaye ahantu hari umutekano w’ubuzima bwabo mu gihe abenshi bari batuye ahantu hahanamye haba inkwangu nyinshi.

6. Gusura ahantu ndangamateka

Mu Rwanda ahantu henshi hagiye haba hari amateka, amateka aba azwi cyane n’abantu bakomoka aho hantu. Mu misozi ya Ndiza hagaragara ahantu abaturage bavuga ko hari Ikirenge cya Ruganzu, ni mu misozi iri hafi y’isoko rya Rusuri, mu mudugudu wa…Akagari ka..umurenge wa kibangu. Iyo uhari uba urebe  hakurya ahubatse ibiro by’uwo murenge.

7. Gusura icyaro

Ni agace k’icyaro, haba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi cyane, ni byiza gufata akanya ukajya mu murima ugahinga, ukajya kwahira no guca icyarire, ababoha ibyibo, inkoko, ibirago n’imisambi.

8. Ibiraro byubatse ku ruzi rwa Nyabarongo.

Ikiraro cya Brugain, Gahira no Kumuvumba ni ibiraro bifte amateka menshi muri ako gace,uko byubatswe, akamaro byagiriye abaturage. Ku kiraro cya Brugain, gihuza umurenge wa kibangu( Muhanga na Ngororero (Akarere Ngororero). Ni ahantu hafite amateka cyane ku mateka y’igihugu cyacu, amahane yabaga hagati y’abanyenduga n’abanyagisenyi, aha hantu hazwiho kuba haraberaga ibitero  byaterwaga n’abanyagisenyi batera abanyagitarama (Induga).

9. Gusura I Kanyanza

Ni paroisse iri muzi kuze muri ako gace, iri ahantu hitwaga Nyabikenke, yubakishije amatafari ahiye,imbere yayo hari ishusho nini ya Bikira Mariya.

10. Ntuzibagirwe kurya Amafunguro ya Kinyarwanda

Watembereye muri Ndiza ni byiza kugerageza amafunguro yaho, ni byiza kurya Gumino, amateke, ibishyimbo ndetse usomeza n’urwagwa! Haba amata meza cyane.

11. Kumenya amateka ya Nyiranzana

Ku kiraro cya Gahira kiri ku ruzi rwa Nyabarongo, gihuza akarere ka Muhanga n’akarere ka Gakenke ,icyo kiraro cyubatse ku rutare ruri hakurya (Gakenke) no hakuno (Muhanga), Nyabarongo igacamo hagati. Hazwi ku izina ryo kwa Nyiranzana.

Kera Nyabarongo yasumaga kuri urwo rutare kuko rwari rufatanye, Nyiranzana ahaciye avuye gusura umwami w’I Buzinga Njwiri, asanga abantu bo hakurya batumvikana n’abo hakuno, maze ararumama, amazi araceceka, nyiyongera gusuma, asigara atemba buhoro, maze urwo rutare rusigara rutandukanye rumwe ha kurya urundi hakuno.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd