Kigali, Ibintu 10 by’ingenzi byo gukora mu mujyi rwagati

Hazwi nk’I Nyarugenge, I Nyarurembo, mu marembo y’u Rwanda, mu mujyi rwa gati hari ahantu henshi heza; ahantu ho kuruhukira, gusura, gutemberera, gukinira, kwigira, kuganirira n’ibindi.

Ni ahantu umuntu wese akwiriye kumenya, mu gihe uje mu mujyi ufite akanya, ushaka gutembereza umuntu, ushaka ahanu wakwicara ukaba uruhuka, ahantu wahurira n’umuntu mukaba mu ganira, ahantu ushobora no kumenyanira n’abandi.

Ahantu ushobora kugenda n’amaguru, kugenda n’igare cyangwa na moto (ntuzarenze 400!).

Dore ibintu 10 by’ingenzi byo gukora mu mujyi rwagati:

  1. 1.Gusura Kandt’Museum

Ni ingoro iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, izwi ku izina ryo kwa kandt, yabayemo umudage witwaga Richard Kandt washinze umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1908.

Ni ingoro igizwe n’ibyumba bitandukanye bigaragaza amateka y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda, mu gihe cy’ubukoroni ndetse n’umwaduko w’abazungu mu Rwanda. Igaragaza amateka y’abadage mu Rwanda, ndetse no mu karere. Igice cyo hanze kigaragaza inzoka zitandukanye harimo; impiri, inshira n’izindi.

Richard Kandts yari umuganga, umushakashatsi, umusirikare, yaje muri afurika aje gushakisha isoko y’uruzi rwa Nili, yayimvumbuye mu mwaka wa 1897.

Iyi ngoro iherereye iruhande rw’icyapa cy’imodoka, zigana I Nyamirambo, ahahoze gereza ya 1930, hirya gato y’amashuri yisumbuye ya Cyahafi.

  1. 2.Gutemberera mu Imbuga City Walk

Umujyi wa Kigali wakoze Imbuga mu rwego rwo gufasha abanyamujyi ndetse n’abahagenda kubona ahantu ho kwicara, gukinira, kuganirira, kuruhuka, gusomera ibitabo, kubona iterineti y’ubuntu.

Iyi mbuga igizwe n’ubusitani, intebe zo kwicaramo, ahantu ho gutegurira ibirori ndangamuco, kugura ibintu byo kurya no kunywa , ahantu ho kugenda n’amaguru n’igare. Ni ahantu ushobora gutemberera wowe winyine, inshuti, abavandimwe n’umuryango. Abana bafite ahantu bakinira iruhande rwaho.

Iherereye iruhande rw’ibiro by’umujyi wa Kigali ahari hazwi nko muri Car Free Zone.

  1. 3.Gusura Kigali Conference and Exhibition Village

Ahantu hategurirwa ibitaramo bitandukanye birimo ibiganiro mbonankubone, amahugurwa, ibitaramo bya muzika, impurika ry’ibihangano, ahantu ho gusura ibikorwa bya Made In Rwanda bikorwa n’abantu batandukanye.

Ihererere iruhande rwa Serena Hotel, hazwi nka Camp Kigali.

  1. 4.Gusura Camp Kigali Belgium Memorial

Urwibutso rw’abasirikari b’ababiligi ruzwi nka Camp Kigali Belgian Memorial ruherereye mu mujyi wa Kigali ahahoze ikigo cya Gisirikare hazwi nka Camp Kigali. Ni urwibutso ruha icyubahiro abasirikare icumi ba baparakomando bari barinze Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana bishwe tariki ya 7 Mata 1994, ababiligi 12 baguye mu Rwanda harimo abapadiri babiri hamwe n’abatusti bishwe muri jenoside ndetse n’abandi bose bishwe muri za jenoside zabaye hirya no hino ku isi.

Ni urwibutso rugizwe n’igice cyo mu nzu ndetse no hanze; mu gice cyo munzu harimo ibyumba bifite amateka atandukanye; aho bavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, igihangano cy’umunyabugeni Kasuku kigaragaza uko ibintu byari bimeze mu gihe cya jenoside.

Hari icyumba kinini kirimo urwibutso rw’abasirikare baguye mu Rwanda, kigaragaza icyo jenoside aricyo, kirimo amazina y’abasirikare icumi bahaguye, amabendera y’igihugu cy’u Rwanda n’Ububiligi, urukuta ruriho amasasu yarashwe kuri abo basirikare.

Igice cyo hanze kigizwe n’amabuye icumi yavuye mu Bubiligi, buri buye ririho inyuguti itangira izina rya buri musirikare. Ni amabuye yubatse mu kimenyetso cy’uruziga, gisobanura ubumwe bwabo ba parakomando, arasa yose ku buryo bugaragaza ko urupfu rudatandukanya urwego n’amapeti.

Ihereye iruhande rwa Serena Hotel na Kigali Conference and Exhibition Village kandi kuyisura ni Ubuntu.

  1. 5.Gusoma ibitabo muri Centre Iriba

Abakunda gusoma, ni byiza kugera kuri centre Iriba, ahantu usanga ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka, umuco by’u Rwanda mu ndimi zitandukanye, byanditswe n’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ni ahantu hazwi mu kubika amateka, gukora ubushakashatsi kuri genoside zabayeho ku isi, iyica rubuzo ryakorewe ikiremwa muntu.

Kuri Centre Iriba ni ahantu habera ibirori ndangamuco, amampurika atandukanye. Bakora kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatanu, haherereye iruhande rwa Norrsken Kigali( Aha hoze Ecole Belge).

  1. 6.Gutembera ku igare

Mu rwego rwo kugira imijyi ikeye, itangiza ibidukikije, imijyi ishyigirikira iterambere rirambye, imijyi ifasha abayituye kugira ubuzima bwiza, uburyo bwiza bwo gutembera mu mijyi ni ugukoresha igare.

Mu mujyi wa Kigali hari ahantu hatandukanye umuntu ashobora gufata igare akarikoresha mu rugendo rwaho ashaka kujya hose. Amagare kandi afasha mu gukora siporo, umuntu akarambura imitsi.

Gukoresha igare Camp Kigali/Chuk-Kigali City, bisaba gushyira apulikasiyo muri telephone yawe, ukemeza ko ugiye gukoresha igare, ugatanga imyirondoro yawe (Indangamuntu).

  1. 7.Kuganirira mu Busitani bw’Umujyi (Iruhande rwa AIM Bank)

Ahantu ho kwicara mu busitani bwiza, kwifotoreza amafoto meza, hubatse neza, hatuje, haboneka iterineti y’ubuntu, ahantu ho kuganirira no gusomera ibitabo. Ni ahantu umuntu ajya akitekerezaho, agafata ingamba z’ubuzima, z’akazi n’ibindi.

  1. 8.Gutemberera muri Norrsken Kigali

Ikigo gishyashya gifasha ba rwiyemezamirimo mu kubona ahantu bakorera, ni ahantu habereye gutemberera, kwifotoreza ndetse ni amahirwe yo kumenyana n’abo ba rwiyemezamirimo baba bahakorera. Ushobora kubona ahantu wanywera ikawa, kwicara mu busitani buhari…

Norrsken Kigali ikorera ahahoze Ecole Belge.

  1. 9.Gukina Chess muri Kigali Chess Cafe

Namenye uyo mukino mu mwaka wa 2013, ariko waranshimishije cyane, ni umukino w’ubwenge, uhuza abantu bagakina, bakarushanwa, ufasha umuntu kumenya ko yatsinda no gutsindwa akabyakira, utuma umuntu yiyubakamo icyizere no kugira ibitekerezo byagutse/bishya.

Umukino wa Chess, ni umukino utuma ubwonko bw’umuntu butekereza cyane, gutekereza vuba, ukareba kure, ikintu gifite akamaro. Ukaba umuntu ubasha guhitamo igikwiriye, gukemura ibibazo vuba.

Chess Caffe ifasha abashaka gukina kuza bagakina kandi basangira, iherereye iruhande rwa Bank of Kigali, umuhanda umpanuka uva ku mujyi wa Kigali, haruguru ya Librarie Caritas.

  1. 10.Kogera mu Ubumwe Grande Hotel

Ubumwe Hotel hazwi kuba ahantu ha mbere mu Rwanda bazanye Piscine (ubwogero) buri mu nyubako hejuru aho inzu irangirira. Ni ubwogero buri ku nyubako yanyuma, iruhande hari akabari, uba ureba ahantu hatandukanye muri Kigali. Kogera mu Ubumwe hotel ni ibihumbi 10 000 ku muntu.

Byongeyeho ushobora no guhitamo ahantu wakwicara ugafata kamwe ntimba ukabasha, ahantu wafatira amafunguro ushaka ndetse naho wanywera ikawa, Icyayi cyangwa Amata.

Last modified on Thursday, 31 March 2022 14:33

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd