ibyizanyaburanga

Mu buzima ni byiza gufata umwanya umuntu akaruhuka,akagira ahantu atemberera,ushobora kugenda uri wenyine, uri kumwe n’umuryango, inshuti, abo mukorana, musengana, mwigana cyangwa abo muturanye ndetse n’abo muri kumbuga nkoranyambaga zimwe. Ni byiza kumenya gutembera hamwe n’abandi kuko biragufasha mu buzima, bizagufasha kumenya kubana n’abandi mu…
Umuntu wese utembera ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu, hari ibintu byinshi bya gushimisha, ibintu byinshi byo gukora, ibintu bizagushimisha mu buzima bwawe bwose. Ni umucanga uzahora ukumbura gutemberaho igihe cyose utekereje ikiyaga cya Kivu. Kwishyiraho umucanga ku mubiri, ni ikintu ukwiriye gukora mu…
Umusozi wa Kigali ni umwe mu misozi miremire iri mu murwa w’u Rwanda, ni umusozi ufite amateka, umusozi witwaga Ruhango ya Bwanacyambwe, witiriwe Kigali, umurwa w'u Rwanda. Umusozi wa Kigali ukora ku mirenge ine; Nyamirambo, Mageragere ,Kigali na Kimisagara yose yo mu karere ka Nyarugenge.…
Umujyi wa Rubavu ugizwe n’uruhande runini rw’ikiyaga cya Kivu, ni byiza kumenya ahantu heza wajya kogera, ahantu hari umucanga mwiza, hashyuha ahantu haba hari abantu basohotse baje kwishimisha. Ahantu ho kogera bisaba kugira icyo ugura hari ntaho nacyo bisaba. Dore ahantu wajya kwishimishiriza ku mucanga…
Impeshyi ni igihe cyiza cyo kuba uri mu Rwanda, waba uhatuye cyangwa uteganya kuhatemberera, ni igihe cyiza cyo kwitabira ibintu bitandukanye bibera mu Rwanda. Ni igihe cyiza cyo gusohoka no gutemberana n’inshuti n’abavandimwe cyangwa wowe wenyine. “U Rwanda ni igihugu gifite umutekano, gifite ibiyaga byinshi,…
Umujyi wa Rubavu ni umujyi uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, ni umujyi ufite ibintu byinshi byo gusura harimo ikiyaga cya Kivu gikurura abatembera uyu mujyi cyane, umusozi wa Rubavu, Isoko rya Rubavu, kurya Isambaza, imipaka ibiri ihuza u Rwanda na RDC, Foyer Mgr Bigirumwami n’ahandi…
Umujyi wa Musanze ufite ibyiza nyaburanga byinshi byo gusura harimo kuba ari umujyi uri ku birenge by’ ibirunga, imirima y’ingano, ibirayi, umugezi wa Mukungwa, umusozi wa Muhoza, uduce tuzwi mu mujyi cyane nka Younde, Ibereshi, mu nyengero z’umujyi kandi wasura Ishyamba rya Buhanga, ubuvumo bwa…
Umusozi wa Rebero uzwiho ibintu byinshi, cyane cyane uzwiho kuba uriho iminara y’isakazamajwi n’amashusho bifasha benshi mu gihugu. Amatene menshi y’amateleviziyo y’abantu mu ngo areba ku I Rebero! Umusozi wa Rebero uri mu misozi iri mu mujyi wa Kigali, umusozi uri mu Kagarama-Kicukiro, ukikijwe na…
Film “Rwanda: The Royal Tour” yasohotse tariki ya 23 Mata 2018 I Chicago (USA), yerekanwa bwa mbere mu Rwanda kuwa, Gatanu 27 Mata 2018 kuri televisiyo y’igihugu. Ni filimi mbarankuru yerekana uko umukuru w’igihugu yatembereje Umunyamakuru Peter Greenberg ahantu hatandukanye mu gihugu, amwereka ibyiza by’u…
U Rwanda ni igihugu gifite ahantu ndangamuco henshi kandi heza, habumbatiye amateka n’umuco by’abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Ni byiza kuhasura ukamenya ibintu bitandukanye biranga umuco wacu. Mu hantu 15 ni mu bice bitandukanye by’igihugu mu ntara zose z’u Rwanda, ni ngombwa igihe watembereye cyangwa…
Umwaka wa 2017 ni umwaka wari umwaka wo gushyigikira ubukerarugendo burambye ku isi, aho hari insanganyamatsiko igira iti; Travel -Enjoy and Respect ugenekereje mu Kinyarwanda ni Tembera-Ishimishe-Ubaha . Ni umwaka waranzwe n’ibikorwa bitandukanye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yakoze mu rwego rw’ubukerarugendo bimwe yarabyitabiriye, ahabwa…
Amasangano y’uruzi rwa Nyabarongo n’umugezi wa Mukungwa ni ahantu izi nzuzi zihurira, Nyabarongo iturutse mu Majyepfo y’u Rwanda na Mukungwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Amasangano ya Nyabarongo na Mukungwa ni ahantu hihariye hahurira uturere dutatu n’ intara eshatu z’u Rwanda aherereye mu Majyepfo y’u Rwanda,…
Page 2 of 3

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd