Rwanda Art Decor Gallery ni iduka ricuruza ibintu by’ubugeni bya Kinyarwanda ndetse na kinyafurika muri rusange bigaragaza umuco nyarwanda,ibikoresho bitandukanye n’imitako.
Ryashinzwe n’umubyeyi mu 2000,Ubwo yashakaga icyo yakora maze ahitamo gukora iduka ricuruza ibintu by’ubugeni.
Mu bicuruzwa bagira harimo ibihangano bitandukanye biranga umuco w’abanyarwanda.Bigaragaza ubuhanga mu gukora ibikoresho biranga umuco wabo.
Imyenda,amasakoshi n’inkweto
Imyenda ya kinyarwanda,yakozwe n’abanyarwanda!Amashati meza,amakanzu y’abagore ,inkweto z’abana,abagabo,abagore bikozwe mu bikoresho by’iwacu.Bikorerwa mu Rwanda.
Amasakoshe ndetse n’udukapu bikozwe mu gitenge,bikoreshwa n’abantu batandukanye,ababikoresha mu gutembera,gutwaramo imashini,
Imitako
Imitako itandukanye yo gushyira ahantu hatandukanye haba mu biro,mu rugo nko mu cyumba cy’uruganiriro,ahantu hose washyira umutako bitewe naho ushaka.
Uduseke:
Uduseke turi mu biranga umuco nyarwanda.Agaseke ni igikoresho cya kera kasobanuraga ubumwe,urukundo,ipfundo.Turi mu biranga umuco nyarwanda.Agaseke bakabikamo ibintu bitandukanye kandi bagatangamo impano.
Ingoma
Igikoresho gikomeye mu muco wa Kinyarwanda.Bavuga:Gukosha ingoma.Ntabwo bavuga Kuyigura!Kera ingoma niyo yari ikirango cy’u Rwanda<<Ingoma ngabe Kalinga>>,ibwami habaga ingoma yarangaga ubutegetsi kandi ingoma ziramvurwa mu biti byihariye(umuvumu,umuko,umurehe,umusave..).Ingoma ikoreshwa mu birori bitandukanye,Ingoma ni umutako washyira mu nzu.
Ibi bikoresho byose bigaragaza ubushobozi bw’abanyarwanda ko nabo bakora ibintu byiza nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.Imyenda,inkweto,ibikapu,imitako n’ibindi.
Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakunda kugana iri duka bishimira ibyo bahasanga.Ni byiza gutemberera ahantu ukahavana ikintu cy'urwibutso.
Ukeneye nawe kugira icyo wakwigurira cyangwa wagurira inshuti yawe wabahamagara kuri 0788746847/0785740504.Bakora kuva Kuwa Mbere-Kuwa Gatandatu ( 8Am-8Pm).Bakorera mu mujyi hakurya y’urusengero rw’Inkuru Nziza.