Self Community Village ni ahantu ho gusura igihe watembereye mu mujyi wa Huye kubera ibyiza byinshi bihari. Ahantu ho kugurira Impano,urwibutso rw’ ibikorerwa mu mujyi wa Huye no mu karere ka Huye muri rusange kandi ku giciro cyiza.
1.Uzahasanga Ibikorwa by’Ubuhinzi n’ubworozi
Akarere ka Huye gafite abahinzi n’aborozi benshi,bamwe bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye, bashing inganda ziciriritse , ibyo byabafashije gukora ibintu bitandukanye ,maze bongerera agaciro ibikorwa biva mu karere kabo harimo; imitobe itandukanye, Urwagwa, ubuki ,umuceli, ikawa n’ibindi.
2. Uzahasanga Ibikorwa by’Ubugeni
Ni ahantu hari ibikorwa by’abanyabugeni bitandukanye ari imitako yo mu nzu, imyenda yo kwambara ya bantu mu ngeri zose. Bimwe muri byo bikozwe mu bikoresho bya gakondo,ibiti n’ibindi.
3. Uzahasanga uruganda rukora amasabune
Uruganda rw’Urubyiruko rukora Isabune y’amazi ni bamwe mu berekana ibyiza bikomoka mu karere ka Huye.Ni urubyiruko rwihangiye imirimo rubasha kwishakira akazi bitewe n’ibyo bize, hari abize kaminuza n’abarangije ayisumbuye bishyize hamwe bakora ayo masabune yo gukoresha mu rugo, yo kogesha imodoka n’ibindi.
4. Ni hafi y’ikigo abagenzi bafatiramo imodoka
Bakorera hafi ku buryo abantu bose biborohera kubagana. Ni hafi y’ikigo abagenzi bategeramo imodoka ku muhanda ugana I Nyamagabe, iruhande rw’umuhanda uzamuka ugana kuri Gereza.