Imijyi 10 ikunzwe gusurwa cyane mu Rwanda

U Rwanda ni igihugu gifite imijyi mu mpanze zose z’igihugu, ariko muri iyo mijyi harimo ikunzwe n’abantu , abantu bakunda kugendamo kubera impamvu zitandukanye; gukora, kwiga, kunyuramo, gutembera, gutura, gusenga, gusura abantu n’ibindi bitandukanye bituma hagendwa cyane.

Dore imijyi 10 isurwa cyane:

10. Umujyi wa Nyagatare

Umujyi  uri ku nkiko z’u Rwanda mu burasirazuba, uri hafi y’igihugu cya Uganda, uzwi kuba unyurwamo n’abantu bajya cyangwa bava Uganda, ukaba umujyi uri ahantu h’umurambi. Ni umujyi ufite Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’Ubworozi bituma ugendwa cyane.

9. Umujyi wa Gicumbi

Umujyi uri hafi y’umujyi wa Kigali, ukaba uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda, bigatuma unyurwamo nabagana Uganda ndetse na Kenya. Umujyi uherereye ahantu h’imisozi, hazwi kuba hakonja cyane. Urimo Kaminuza nayo ituma ugendwa cyane.

8.Umujyi wa Rwamagana

Umujyi ukuze cyane mu Rwanda, ni umujyi ufite amateka ku barabu bawucururijemo kera. Ni umujyi uri hafi y’umujyi wa Kigali, unyurwamo n’abantu bagana cyangwa bava mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Tanzania n’ibindi bya Afurika. Ni umujyi uzwi kuba urimo hafi y’ibigo bikomeye bya gisirikare n’abapolisi, bigatuma wakira amahugurwa menshi. Ni umujyi unyuramo ujya mu mujyi wa Nyagatare no muri Pariki y’igihugu y’Akagera.

7. Umujyi wa Huye

Umujyi uri mu majyepfo y’u Rwanda, ufite amateka menshi cyane, uzwi nk’umujyi wubatsemo Kaminuza ya mbere Nkuru mu Rwanda, inzu zifite amateka menshi. Ni umujyi unyurwamo n’imodoka zigana mu bihugu bidukikije nk’u Burundi, abagana mu mujyi wa Rusizi n’abasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

6. Umujyi wa Nyanza

Umujyi uzwi nk’umujyi w’Abami bategetse u Rwanda, umujyi ufite amateka menshi inzu ndangamurage zikurura abanyarwanda n abanyamahanga, ibigo by amashuri byinshi kandi byiza! Umujyi unyuramo ugana mu yindi mijyi nka Huye, Rusizi ndetse n’igihugu cy’u Burundi.

5. Umujyi wa Muhanga

Umujyi uri hagati no hagati mu gihugu, umujyi ushobora kunyuramo ukagera aho ushaka hose mu Rwanda. Ni umujyi uri hafi ya Kigali mu rugendo rw’i minota mirogo itatu, umujyi urimo amashuri menshi, ahantu ndangamateka. Ni umujyi unyuramo ujya muyindi mijyi nka Karongi, Nyanza, Huye.

4. Umujyi wa Musanze

Umujyi uri ku birenge by’ibirunga, ni umujyi ukurura abantu benshi kubera ikirere cyaho cyiza, ibikorwa by’ubukerarugendo bihari no mu nkengero zawo. Uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ku Cyanika, uri hafi y’ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.Ni umujyi uberamo inama, amahugurwa n’ibindi byinshi. Ukanyurwamo n’abagana mu yindi mijyi nka Rubavu, Muhanga, Rusizi na Goma (RDC).

3. Umujyi wa Ruhango

Umujyi uri mu majyepfo y’u Rwanda, uzwi cyane ku isengesho riwuberamo buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Yezu Nyirimpuwe, aho abantu baturutse impande zose z’igihugu no mu bindi bihugu baza kuhasengera. Ni umujyi wakira abantu benshi kuri uwo munsi kandi hanyuramo n’abandi bagana mu yindi mijyi nka Muhanga, Huye, Nyanza n’ahandi

2. Umujyi wa Rubavu

Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengerzo zikiyaga cya Kivu,ugahana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC. Ni umujyi ufite umupaka wa mbere unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatemberera muri ibi bihugu byombi no mu Karere. Uzwi kuba uri mu mijyi y’impanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari (Twins Cities in Great Lake Region).

1. Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali, la Capitale! Ni umujyi utuwemo n’abantu benshi cyane, umujyi unyuramo abanyarwanda bagana mu bice bitandukanye by’igihugu. Umujyi urimo ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (Kigali International Airport) gituma unyurwamo n’abanyamahanga benshi, inama ziwuberamo, ibikorwa bitandukanye bikorerwamo n’ibindi byinshi bituma usurwa, ugaturwa, ukagendwa cyane mu Rwanda.

 

Last modified on Sunday, 11 November 2018 23:46

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd