Mu mujyi wa Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe ni ahantu habera isengesho buri cyumweru cya mbere cy’Ukwezi, isengesho rihuza abantu baturuka mu mpanze zose z’igihugu, ndetse n’abanyamahanga.
Mu kibaya cy’ubutaka butagatifu, ni ikibaya kiberamo isengesho ryo gusabira abarwayi, ni ahantu abantu bose baza kwiyegereza Imana, bagasenga, bagasaba imbabazi mu mitima yabo, bakicuza ibyaha, bagasengera abarwayi.
Hari n’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe ahantu umuntu ashengerera Yezu uri mu Karisitiya Ntagatifu, ahantu habera umwiherero wo gusenga ku bantu bifuza gusengera ahantu hatuje,igihe cyose umuntu abasha kugana iyi Ngoro agasenga,agakora umwiherero.
Mu Ruhango bakira abantu bose bashaka gusenga, bisaba kugira ukwizera ko Imana ikiza, yumva abarushye n’abaremerewe.