Urugendo Kigali-Rubavu: Imijyi 3 imodoka 1

Urugendo Kigali –Rubavu ni urugendo rureshya n’ibirometero bijya biri hejuru y’ijana,  ugakoresha amasaha 4. Ni urugendo uca mu mujyi wa Musanze ukoresheje imodoka za Nile Safari.

Nile Safari Express ni ikigo gikora ingendo mu Rwanda,  gitwara abagenzi ndetse n’ibyabo neza, ku buryo umuntu agenda yisanzuye kandi afite umutekano wuzuye. Imbere mu modoka hameze nko mu ndege!

Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali, la Capitale! Ni umujyi utuwemo n’abantu benshi cyane, umujyi  ufite ibyiza byinshi ,umujyi ufite isuku. I Kigali hari ikibuga mpuzamahanga cya Kigali (Kigali International Airport), ni umujyi ufite ikicaro gikuru cy’ibigo bikomeye, inyubako ya za minisiteri, ibiro by’umukuru w’igihugu. Ni umujyi ufite imisozi iwukikije harimo ; umusozi wa Kigali, Jali, Nduba, Rebero, Gasogi na Rutunga. Ahantu hazwi cyane nka Nyamirambo, Biryogo. Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi) ruri ku rutonde rw’agateganyo ruzajya mu mirage y’isi.

 Umujyi wa Musanze

Umujyi uri ku birenge by’ibirunga, ni umujyi ukurura abantu benshi kubera ikirere cyaho cyiza, ibikorwa by’ubukerarugendo bihari no mu nkengero zawo. Uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ku Cyanika, uri hafi y’ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.Umujyi wa Musanze harimo ikigo cya Diany Fossey, umunyamerika wahisemo mu buzima bwe kwita mu kubungabunga ingagi. Ni umujyi uri hafi y’umugezi wa Mukungwa, ndetse n’igishaga cya Mpenge gifite inyoni nyinshi n’isoko y’amazi meza.

 Umujyi wa Rubavu

Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC. Ni umujyi ufite umupaka wa mbere unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatemberera muri ibi bihugu byombi no mu Karere. Uzwi  kuba uri mu mijyi y’impanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Umujyi ufite umusozi wa Rubavu, akaba ariho hari urwirohero rw’umugezi wa Sebeya mu Kiyaga cya Kivu. Urugo rwa musenyeri wa mbere mu Rwanda (Mgr Bigirumwami Aloys)  ruri I Kifufi, uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa ndetse n’amashyuza biri I Nyamyumba, utibagiwe uturwa turi mu kiyaga cya Kivu.

 

Last modified on Thursday, 22 November 2018 09:37

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd