Rubavu: Amasaha 10 mu mujyi wa Rubavu

Umujyi wa Rubavu uherereye mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ni umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ufite umunsi umwe ari muri weekend, konje se, ni byiza gusimbuka ugatembera umujyi wa Rubavu ku buryo amasaha 10 yaba ahangije kwishimira muri ako gace, ukaruhuka.

Ifunguro rya Mugitondo muri Calafia Cafe Shop

Ukigera mu mujyi wa Rubavu, bitewe n'amasaha wakoresheje, wahitamo kuri Calafia ugafata ifunguro rya mugitondo kubera umunaniro w’urugendo waba umaze gukora. Bafite umwihariko wo gukora ikawa za moko menshi. Ni hirya gato ya karere ka Rubavu, utambitse umuhanda ugana ku mupaka munini wa La cronishe, ni iruhande rwo kwa Nyanja!

Ifunguro rya Saa sita ku Inzu Lodge

Wakomeza gutembera usura I Nyamyumba ku Inzu Lodge ukabasha kuhafatira ra ifunguro rya saa sita. Ahantu uba wicaye uruhuka, witegeye amazi ‘ikiyaga cya Kivu. Ni ahantu hagufasha kuruhuka neza.

Umwihariko w’amafunguro yabo harimo; Inzu Lodge fish (7000), Inzu Lodge Chicken (7000). Abatarya inyama(Vegetarian) hari Vegetarian with Toffe (6500). Inzoga za moko atandukanye zo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Koga ku mucanga wa One Degree South Bar & Grill

Ni gombwa kujya I Rubavu ukajya no koga, ni byiza kujya kogera ku mucanga wo kuri One Degree South Bar & Grill. Ni ahantu heza cyane hataba akavuyo kandi  n’umutekano ubwa wizewe.

Gufata kamwe muri Discover Rwanda/Rubavu

Kujya kunywera agacupa mui Discover Rwanda , ni byiza, ni hafi ku buryo gutaha bitaza kugorana. Ni ahantu hari ubusitani bwiza burimo ibiti n’indabyo nyinshi na kayaga kava mu Kivu.

Gutaha

Amasaha y’umugoroba aba ageze ugafata urugendo ugataha, wishimye, upanga uko uzagaruka.

 

 

Last modified on Friday, 16 November 2018 17:52

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd