Kibeho: Ahantu 6 ukwiriye kugera wagiye I Kibeho

Tariki ya 29 Kanama 2001, kiliziya yemeje amabonekerwa y’I Kibeho,ni hamwe mu hantu hemerewe gukorerwa urugendo Nyobokamana mu Rwanda. Ni byiza kumenya ahantu wasura igihe wagiye ku butaka butagatifu. I Kibeho niho hantu muri Afurika hemejwe habaye amabonekerwa.

1.Imbuga y’amabonekerwa

Ahantu hafatwa nk’imbuga y’amabonekerwa, hari ishusho igaragaza Bikira Mariya w’I Kibeho, ishapule, ni ahantu hari intebe zihakikije ndetse hatanse indabyo z’amoko atandukanye. Hari n’inzu yo gushengereramo y’umubyeyi Bikira Mariya.

2. Ingoro ya Nyina wa Jambo

Ni byiza gusura ingoro ya Nyina wa Jambo yubatse iruhande rw’imbuga y’amabonekerwa. Ni umwanya mwiza wo gusenga utuje kandi wiherereye.Ku ngoro hariho ubutumwa 12 bw’umubyeyi Bikira Mariya mu ndimi enye.Haba Misa ntagatifu;  mu minsi isanzwe (6h30), kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu(6h30,17h30), ku cyumweru(7h30,11h). Ku mugoroba  ubanziriza  umunsi wa Bikira Mariya Misa iba (16h30),naho ku munsi wa Bikira Mariya iba 11h.Ku minsi y’ingendo nyobokamana haba misa zihariye.

3. Radio Maria Kibeho

Mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwa Bikira Mariya ku isi hose, I Kibeho hari Radio Mariya Kibeho ifasha gukomeza gutambutsa ubutumwa bwe ku bantu bose,kandi ubutumwa buvuye impande zose z’isi. Ni ahantu wasura ukareba iyo Radiyo y’umubyeyi Bikira Mariya. Yafunguwe ku mugaragaro tariki ya 28 Ugushyingo 2018.

4. Kwa yezu Nyirimpuhwe I Nyarushishi

Kujya gusengera kwa  yezu Nyirimpuhwe i Nyarushishi ni hamwe mu hantu hakomeza ukwemera. Ni ku musozi uri hakurya y’imbuga y’amabonekerwa, hari imbuga nini yo gusengeramo. Ni ahantu hatuje ho gusengera, nta rusaku, hateye ibiti byiza ndetse hari ishusho nini ya Yezu.Ubusitani burimo ikirugu kinini kandi hari  n’amashusho y’abatagatifu batandukanye.

5. Ku isoko ya Nyina wa Jambo

Amazi y’umugisha yo ku isoko y’umubyeyi. Ni amazi ari mu gishanga hepfo y’umusozi gato ku buryo byorohera umuntu kujya kuyavoma ndetse akazana n’ibumba. Byose birakiza ku muntu ufite ukwizera.

6. Shapeli yo gushengerera Isakaramentu Ritagatifu

I Kibeho hubatswe Shapeli yagenewe gushengereramo gusa, ni ahantu basaba umutuzo kuko baba barimo gusenga. Bagusaba kuzimya Telefone yawe cyangwa ibindi bitera ususaku. Ni shapeli ihora ifunguye ku buryo umuntu abasha kuyigana igihe cyose ashakiye. Mu busitani buyikikije harimo ibimenyetso biranga inzira y’umusaraba ya Yezu kugeza azutse, wabasha no kubona amagambo arindwi Yezu  yavugiye ku musaraba. Yafunguye tariki ya 31 Gicurasi 2018.

Last modified on Sunday, 09 December 2018 23:07

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd