Umujyi wa Huye uri mu majyepfo y’u Rwanda ni umwe mu mijyi ukwiriye gutemberamo mu Rwanda kubera Ibyiza byinshi ufite, ahantu ndangamateka, ibikorwa byiza ukwiriye gusura. Ni umujyi ibintu byo gusura bisa nk’ibyegeranye kandi igiciro cy’urugendo kiroroshye ari kugenda n’amaguru, mu modoka cyangwa kuri moto, kuva ku mafaranga 200 y’amanyarwanda wabasha kujya aho ushaka!
Dore ibintu ushobora gusura mu gihe waba ufite amasaha 12 mu mujyi wa Huye
Saa Mbiri za Mugitondo: Ifunguro rya Mugitondo muri Nehemiah Best Coffee Shop
Nehemiah Best Coffee Shop ni ahantu ukwiriye gufatira ifunguro rya mugitondo ukigera mu mujyi wa Huye. Hazwi nk’ahantu bagira ikawa 100% ya Huye (Huye Mountain Coffee), bategura neza kandi bafite abantu bafite ubuhanga mu gutegura amoko y’amakawa atandukanye. Ni ku muhanda umanuka ugana kuri Kaminuza iruhande rw’urusengero rw’Abangirikani.
Saa yine za Manywa: Gusura Cathedrale Paroisse ya Butare
Cathedrale Paroise ya Huye yubatswe mu 1934 ni imwe mu nyubako zikuze mu mujyi wa Huye,ni inyubako ikoze ku buryo bw’umusaraba, bikoze ibihande bine,yubakishije amatafari ahiye.Iberamo misa iminsi yose; mu mibyizi no kuwa Gatandatu 6h15 mu gitondo, ku cyumweru:7h15, 10h30 na 5h00. Musenyeri asoma misa cyane cyane mu minsi mikuru cyangwa hari ikindi gikorwa cyabaye.Niho hizihirijwe misa y’isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge.
Mu busitani bw’indabyo nziza harimo n’ishusho y’umubyeyi Bikira Mariya y’ibara ry’umweru. Inyuma gato ya Cathedrale hari irimbi ry’abapadiri bashyinguye aho ngaho.
Saa saa Tanu: Gusura Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni hamwe mu hantu umuntu yasura mu mujyi wa Huye kubera amateka yaho. Hafite inyubako za mbere za tangiranye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1963, isomero rifite ibitabo byinshi bivuga ku Rwanda, Afurika n’isi yose muri Rusange, Ishyamba rizwi nka Arboretum ribamo amoko menshi y’ibiti, birebire hari umwuka mwiza.Ni ahantu hazagutwara umwanya kubera ibyiza byo kureba no kumenya birimo.
Saa Munani: Gufata ifunguro rya saa sita muri Shekina Restaurant
Kubera gutembera, urifata utinzeho,ni byiza kugana Restaurant Shekina izwi mu mujwi wa Huye itegura amafunguro atandukanye ya kinyarwanda kandi meza. Ni Restaurant abantu bose bagana kubera bazi gutegura amafunguro neza kandi badahenda.Ni Restaurant iri ku muhanda umanuka ugana kuri Kaminuza imbere gato y’Abangilikani.
Saa Cyenda: Gusura Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda
Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu mujyi wa Huye niyo ya mbere mu ngoro ndangamurage zo mu Rwanda yatashywe tariki ya 18 Nzeri 1989. Ni ingoro ifite ibice bitandukanye biranga amateka y’abanyarwanda, ibikoresho bakoreshaga, imyambarire yabo n’ibindi.Wabasha no gutaramirwa n’itorero Urugangazi rihabarizwa.
Saa Kumi n’imwe: Gusura Self Community Village
Ahantu ho kugurira Impano, ibikorerwa mu mujyi wa Huye no mu karere ka Huye muri rusange, byaba ari ibikorwa bikomoka ku buhinzi, ubworozi, ubugeni ndetse n’inganda byose biraboneka muri iyo nyubako kandi ku giciro cyiza.
Saa Mbiri zijoro: Gutaha