Umunsi w’Ikiruhuko cya Noheli: Ahantu 5 ho gutemberera I Kigali

Nyuma yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu rugo, wasangiye n’inshuti n’abavandimwe bawe mwishimye. Muri Kigali hari ahantu wahitamo heza ho kujya kwishimira  ku munsi w’ikiruhuko. Ahantu ho kuruhuka mu mutwe, gutembera wenyine, kuganira n’inshuti cyangwa n’umuryango wawe.

Dore ahantu 5 ushobora guhitamo:

1. Fazenda Sengha( Mont Kigali)

Ku musozi wa Kigali (Mount Kigali) hazwi ku izina ryo ku Mafarasi, ni ahantu ho kujya kuruhukira ku  munsi w’ikiruhuko, kuko hari ibyangombwa byose bifasha umuntu kuruhuka; ibyo kurya, ibyo kunywa, aho kuryama(camping), ukagenda ku ifarashi, kurasa imyambi, kugenda ku migozi. Ni ahantu hafasha abantu kuruhuka neza, gutekerereza cyane kubera ikirere cyaho, hakikijwe n’imisozi, ishyamba. Uzamukira haruguru ya Sitade ya Kigali aho imodoka zihagaraga (Ku Ryanyuma).

2. Juru Park (Umusozi wa Rebero)

Juru Park ku musozi wa Rebero ni ahantu ho kujya ku ruhukira,hari ubusitani bwiza, indabyo nziza cyane. Ni ahantu bakira abantu benshi (abana,abakuru), ari umuntu ku giti cye, itsinda se, witwariye ikintu cyo kwicaraho, ibintu byo gukinisha se. Haba ibyo kurya byose ku buryo bifasha umuntu ugiyeyo. Uzamukira I Gikondo,  ni iruhande rwa Antene ndende uba ureba ziri kuri uriya musozi.

3. Ijuru rya Gasogi Bar

Ahantu ho gusohokera ku musozi wa Gasogi, ku bantu bashaka kujya kumenya ahantu hashya, kurya  amafunguro atandukanye. Ijuru rya Gasogi Bar ni ahantu bazwiho kotsa neza! Utambika umuhanda wa Remera-La Palice Hotel-Masaka/Kabuga ,ni hafi y’isoko rishya ryo ku Mulindi. Ni ahantu abantu bose bazi mur ibyo bice!

4. Hotel Les Pyrénnées (Ku musozi wa Jali)

Ku musozi wa Jali, Abantu bakunda gutemberera ahantu hatuje hari ikirere cyiza cyane kubera ishyamba riri hafi yaho. Le Pyrenne bafite ubusitani bwiza, ibiti byiza byo kwicaramo bituma kuhasohokera wumva ugubwe neza. Abantu baturiye Gatsata, Jabana, Kabuye na Gisozi ndetse n’ahandi hose niho hantu bahitamo kujya. Uzamukira Karuruma ugana haruguru I Gihogwe

5. Kanyinya Hills Hotel

Gutembera ku musozi wa Kanyinya, ahantu hafi ya Kigali, uba witaruye ibintu byinshi. Ni ahantu hari ubusitani bwiza bugizwe n’ibiti byiza ndetse n’indabyo bituma haba akayaga keza cyane. Kanyinya Hills Hotel bategura amafunguro atandukanye, abashaka ibyo kurya no kunywa biraboneka kandi ku giciro cyiza. Ni hafi y’umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu, ukimara kuzamuka ahantu haterera uvuye ku giti Kinyoni!

 

Last modified on Monday, 24 December 2018 15:07

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd