Ibyiza 10 byo gutembera wenyine

Ni ngombwa kubaho wiga kubaho wenyine igihe ari ngombwa mu buzima, kuko birigisha, birafasha mu byo ukora, uko ubana n’abandi, ibyo uhura nabyo byaba byiza cyangwa bibi.

Hari igihe bigora kubona umuntu mwatemberana kubera impamvu zitandukanye, ibyo ntabwo byaguca intege. Ati ubwo mugenzi wanjye cyangwa bagenzi banjye batabonetse reka  nanjye mbireke kandi wari umaze iminsi ubyitegura, ubitekereza.Ntibizakubuze gufata ibyo wateguye kwitwaza maze witemberere.

Dore ibyiza 10 byo gutembera wenyine:

1. Gufata ibyemezo

Gufata icyemezo cyo gutembera wenyine nuko uba ubona aribwo ubonye umwanya, undi cyangwa abandi babuze.Uzumve ko nawe wabishobora wenyine kandi ko udakwiriye gutegereza kugendana n’abandi igihe cyose. Umuntu utembera wese aba ari umuntu uzi gufata ibyemezo mu buzima.Kwigirira icyizere.

2. Kucunga umutungo wawe

Iyo watembereye wenyine, umenya uko ukoresha ibyo witwaje, kumenya umufuka wawe uko uhagaze! Muri byose wirinda kubisesangura, ukaba uziko ikizakubaho uzakirengera.Ntakwifuza ngo iyo nzana na kanaka aba amfashije iki? Ni wowe ukwiriye kumemya ibyo witwaje nuko ungomba kubikoresha n’igihe bizashirira.

3. Kunguka inshuti

Ikintu cy’ingenzi cya mbere mu gutembera ni ukunguka inshuti, waba uri umukobwa cyangwa umuhungu,umuntu wese muri rusange  ni ngombwa ko wakunguka inshuti zaho watembereye. Ari abo mwasangira, mwaganira, mwasohokana. Nkuko hejuru byavuzwe, umuntu utembera aba azi kwifatira ibyememezo, aba akuze mu bitekerezo, abazi kuvuga Yego na Oya! Gusa Ni iby’agaciro gutemberana n’umukunzi wawe cyangwa inshuti zawe!

4.Kwishima cyane

Gutembera wenyine ni igihe cyiza cyo kwishima.Umuntu wese ari umuto, umwagavu, ukuze akwiriye kwishima mu buzima. Igihe watembereye wenyine, ntabwo uba ureba kuruhande ngo kanaka ara ndeba Abantu bazamvuga cyangwa barambuza,baramvana hano tujye ahandi. Wishima uko ushaka, ugakora icyo ushaka wumva kikunejeje.

5. Guhitamo ahantu utemberera

Kwifatira icyemezo cyo gutembera wenyine bigufasha kwihitiramo ahantu watemberera wowe ubwawe. Hakubera heza cyangwa habi ni wowe uba wahahisemo ntawe uhashinja.Gutembera wenyine byigisha kwihangana.

6. Kuganiriza abantu

Gutinyuka kuganiriza abantu ni ikintu cyiza iyo watembereye wenyine kuko bituma ubasha kuvugana n’uwo ushaka, kuyoboza, kugura, gusobanuza byose bigufasha kuganiriza abantu.Iyo ari naho ukoresha ururimi rw’amahanga uratinyuka ukaruvuga.

7. Kwitegereza neza

Iyo watembereye wenyine ni umwanya wo kwitegereza ibinyu byose,ukabireba uko ubishaka ntawe ukwirukatsa ngo tugende.Bituma ubasha kumenya neza ukunguka ubumenyi ku kintu.

8. Kuruhuka neza

Icyigenzi mu gutembera ni ukuruhuka,ni byiza ko igihe watembereye wenyine uruhuka neza,ugashyira ubwenge ku gihe, ukitekerezaho,  ugatekereza imbere hawe, umuryango wawe, akazi kawe,igihugu cyawe n isi yawe.Ubaho uri umuntu uzi gushyira mugaciro.

9. Kurya no kunywa ibyo ushaka

Guhitamo ibyo kurya no kunywa ushaka ntawe ubanjije kubaza,ntawe ukubaza ibibazo byinshi; ntimba urabishobora? Urabimara? Cyane cyane nko ku mafunguro mashya, ni byiza guhitamo ikintu wumva ushaka, utaruzi, bituma umenya gutinyuka ibintu bishya.

10. Kuryama neza

Nibyo pe! watembereye wenyine uryama neza, ukabyukira igihe ushakiye kuko uba waryamiye n’igihe ushakiye.Nta muntu ugusakuriza cyagwa ukubaza ibintu byinshi.

Ibihe byiza kubazatembera bonyine!

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd