Pasiporo ni urupapuro rw’inzira ruhabwa abenegihugu bakabasha kugenda mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Iba igizwe n’agatabo karimo impapuro(paji) zikoreshwa ari igihugu cyawe cyangwa icyo ugiyemo bemeza ko winjiye, wasohotse. Hari n’ibihugu ubanza gusaba kubijyamo, ukemererwa cyangwa ukagirwa kwinjira muri byo.
Kwibuka ibihugu wagiyemo
Kashi ziri muri pasiporo yawe ni urwibutso rwiza rw’ibihugu wagiyemo, ibirango biranga iby bihugu wagiyemo. Wibuka ibyiza, ibibi wamenye cyangwa wakoze. Ibihe byiza cyangwa bibi wagize. Ibyo wabonye muri ibyo bihugu hari ibituma wifuza kuzongera kubijyamo cyangwa ukumva warahanze.
Igihe wagiriye muri icyo gihugu
Kwibuka amatariki, ukwezi n’umwaka wakoreye urugendo muri icyo gihugu, iminsi wakimazemo, kwibuka aho waruri igihe iki n’iki, ni ibintu byiza cyane, kuko hari igihe ubikenera maze ukitabaza kureba muri pasiporo yawe.
Uruhushya rwo kwemererwa kwinjira mu gihugu
Ibihugu bisaba kubanza kubona uruhushya (Visa) rwo kubyinjiramo, kashi ikwibutsa uko ubusabe bwawe bwagenze, ibisobanuro watanze kugirango wemerewe cyangwa wagirwe. Iyo wangiwe kujya cyangwa kwinjira muri icyo gihugu, uko urebye iyo kashi irabikwibutsa, umujinya wagize, ukongera ukibaza impamvu yaba yarabiteye.
Ikibuga cy’indege
Abantu benshi bibuka ikibuga cy’indege yaboneyeho iyo kashi, amasaha yahamaze, umurongo w’abantu yahasanze, ibyiza n’ibibi yakibonyeho, inshuti yahungukiye, ibintu yahariye, ibintu yahaguze n’ibindi. Hari ibihugu babanza ku kubaza ibibazo, kuzuza impapuro kugirango wemererwe ku byinjiramo cyangwa kubisohokamo. Icyo gihe wibuka uko byagenze. Hari igihe wifuza kuzongera kugera kuri icyo kibuga cy’indege kubera ibyiza wakibonyeho.
Ibyiza/Ibibi wagiriye mu gihugu cyagutereye iyo kashi
Wibuka ibiryo wariye?Wibuka inshuti wabonye? Wibuka uburyo wabuze imodoka? Wibuka ubushyuhe cyangwa ubukonje bw’icyo gihugu? Ibyo ni bimwe mu bintu umuntu yibuka iyo arebye kashi y’igihugu yagiyemo akibuka ibyiza cyangwa ibibi yahagiriye. Iyo wagize ibihe byiza cyangwa igihe cyarakubanye gito uhora wifuza kuzagisubiramo, kugirango wongere ugitembere ,wishime!
Kwibuka igihugu uheruka kujyamo
Kashi ikwibutsa igihugu uherukamo, ubwonko buhita bukora cyane bukakwibutsa ibintu byinshi wabonye, wakunze, wanze byo muri icyo gihugu.Ntubwo waba wari wagiye mu nama cyangwa mu kazi bukwibutsa uko byakugendekeye.
Ni byiza kwibuka kubika neza Pasiporo yawe yaba uri mu gihugu cyawe cyangwa ikindi wagiyemo.