Ibyiza byo gutembera mu cyaro

Abantu batekereza ahantu hatandukanye ho gutemberera   haba mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa mu gihe cy’impeshyi, ahantu hazaba hari ibirori bitandukanye, ahantu hazaba hashyushye, ahantu azaruhukira, akishima.

Guhitamo gutembera mu cyaro ni igitekerezo cyiza kuko naho haba hari ibintu byiza byagushimisha, ibintu byinshi wamenya utaruzi.

1. Kugerageza amafunguro n’ibinyobwa byaho

Kurya Gumino, Amaganda cyangwa impungure! Kunywa ubushera cyangwa urwagwa rwa Kinyarwanda rw’umwimerere! Watembereye mu cyaro uzabasha kuba mu buzima bumeze nk’ubwo wasanze abaho babamo, ni byiza kugerageza amafunguro yaho, amafunguro yihariye akomoka muri ako gace, uburyo bateka, uko babitegura, Ikiyongeraho ni ukuntu biba bihendutse, aka brochete ko mu cyaro kagura make.

2. Koga mu migezi

Mu  cyaro ni ahantu haboneka imigezi myinshi kamere, amazi atemba, watembereye mu cyaro mu gihe cy’impeshyi ahantu hari imigezi, ntuzatinye kujya koga ,gusa ugomba kuba ubizi! Ushobora no kuroba amafi muri iyo migezi maze ukabasha kurya ifi wirobeye y’umwimerere.

3. Ikirere cyiza

Ahantu uzasanga umwuka mwiza, hakikijwe n’imisozi n’ibibaya, ahantu hatagenda ibinyabiziga byinshi byangiza ikirere cyane. Byagufasha  gukora siporo yo kugenda n’amaguru, kwiruka, kuzamuka imisozi

4. Kubona ibintu bishya

Ukunda gukora ikintu gishya? Gukora ibintu bishya mu buzima? Watembereye mu cyaro uzabasha kubona ibintu bishya byinshi, uzabasha kumenya uko batara no kwega ibitoki, bakama inka, bahinga, bateka amateke, gushangurura urutoki, gukura ibijumba n’imyumbati, baheka abarwayi, kuboha ibirago n’ibyibo….Mu cyaro wabasha kuzamuka imisozi, kugenda n’amaguru ahantu harehare, gusura ahantu hafite amateka,  ahantu hafite amazina yihariye,

5. Kunguka inshuti

Gusohokera ku gacentre k’ubucuruzi, gufata kamwe! Kugirana urugwiro n’abantu baho wasuye biri mu bituma ubasha kumenya ibintu byinshi byaho watembereye, barakuganiriza, bakakumbwira byinshi mu mibereho yabo. Kuganiriza abaturage, bakakuyobora aho ushaka kujya ,ibintu ushka kugura ni ibintu bifasha cyane. Ni byiza gutembera maze ukunguka  inshuti mu buzima ,bifasha kwagura ubwenge n’ibitekerezo.

Last modified on Sunday, 21 July 2019 09:01

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd