Igihe cyiza cyo kuzamuka imisozi mu Rwanda

Abantu benshi bifuza kuzamuka imisozi mu Rwanda, ni byiza kumenya igihe cyiza cyo kuzamuka imwe mu misozi miremire yo mu Rwanda.Nk’igihugucy’imisozi igihumbi!igihugu gifite imisozi myinshi,ni byiza guca agahigo ko kugira imwe uzamuka.

Mu misozi miremire u Rwanda rufite harimo ibirunga, ikirerekire akaba ari Karisimbi, mu misozi itari ibirunga, umuremure ni Kabuye uri mu karere ka Gakenke, uruhererekane rw’imisozi ya Ndiza iherereye mu karere ka Muhanga, uruhererekane rw’imisozi ya Crête Congo-Nile , ruturutse muri Nyungwe ukagenda ugana mu burengerazuba bw’u Rwanda ku nkegero z’ikiyaga cya Kivu. Niho hagabanya amazi y’u Rwanda amwe akajya mu ruzi rwa Congo andi muri Nili.

Kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri

Kubera aba ari igihe cy’izuba ni byiza guhitamo aya mezi ni ighe cyiza cyo gutembera ku bakunda kuzamuka imisozi miremire mu Rwanda.Nta mvura iba iriho,umuntu ashobora kuryama aho ageze agacumbukura urugendo bukeye.

 

 Kureba inyamaswa

Mu misozi myinshi  yo kuzamuka mu Rwanda,  ni iwabo w’inyamaswa zakataraboneka, inyamaswa zibera muri ayo mashyamba. urugero nko mu birunga ni iwabo w’Ingagi, inkende, imbogo, inkima,..

Karisimbi

Ikirunga kirekire mu Rwanda, gifite ubujyejuru bwa 4507m! U Rwanda rufite ibirunga bitanu biri hagati y’u Rwanda, RDC na Uganda, muri ibyo birunga ikirekire ni Karisimbi mu gihe cy’izuba haba hariho urubura rw’umweru. Ikirunga cya Bisoki gifite uburerebure bwa  3711m, kikagira ikiyaga hejuru yacyo. Ikirunga cya Muhabura gifite ubujyejuru bwa  4127m, kiba kigaragara aho uri hose mu Rwanda ,uba ukitegeye gusa biterwa n’ikirere cyangwa n’ahantu uhagaze.

Ibere rya Bigogwe

Umuntu wese ugenda umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu, ku muhanda unyura muri Nyabihu, haba urutare rurerure ruzwi nk’ Ibere rya Bigogwe. Umuntu wese ushaka guca agahigo, gukora igikorwa gishimishije mu buzima ni ukuzamuka uru rutare.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd