Ahantu 6 mu Rwanda wakorera Urugendo Nyobokamana

Abanyarwanda benshi ni abakirisitu/abakirisito ni abantu bakunda gusenga, mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari ahantu hemewe ho gukorera ingendo nyobokamana.

Ingendo nyobokamana ziteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, abaturage bakora ingendo bagana aho hantu, bakajya gusenga, gusaba no gushimira imana. Ni ahantu haboneka n’amacumbi afasha abantu bashaka gucumbika, kubona aho bacumbika baje gukora amasengesho amara iminsi.

1. Kwa Nyina wa Jambo I Kibeho (Nyaruguru)

I kibeho, ku matiriki atandukanye yo mu myaka 1981-1989, Bikira Mariya yabonekeye abakobwa b’abanyarwandakazi aribo;  Alphonsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka, Marie Claire Mukangango bigaga mu ishuri rya G.S Mère du Verbe ry’Ababikira b’Abenebikira , Bikira Mariya yabahaye ubutumwa 12 buboneka I Kibeho.

Buri mwaka abantu baturutse hirya no hino bahakorera urugendo bagiye kuhasura, gusenga, gukora umwiherero. Bakahavana amazi n’ibumba biva ku isoko ya Bikira Mariya.

Niho hantu hemewe muri Afurika habereye amabonekerwa. Wagiye gusengera I Kibeho ntuzibagirwe no kujya gusngera I Nyarushishi.

2. Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Mu kibaya cya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ahantu habera isengesho ryo gukiza indwara, gusabirira ingo, umuryango, gusabira ibibazo abantu bahura nabyo buri munsi

Ni isengesho riba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi,hari abahitamo kuharara bakarara basenga,hari ingoro y’impuhwe z’imana. Abantu bahagana ari benshi kurushaho ku munsi mukuru w’impuhwe z’imana.

3. Mu Ibanga  ry’Amahoro I Rusizi

Hazwi nko kwa Padiri Obald, ni urugendo nyobokamana rwo kujya gusengera mu ibanga ry'amahoro, ahantu umuntu ajya gusenga, gusaba amahoro mu mutima, mu muryango no mu nshuti. Kiliziya yafunguwe tariki ya 13 Kanama 2019.

4. Ku ngoro y’impuhwe z’Imana I Kibuga

Urugendo rwo kujya gusengera I Kabuga, ni urugendo rufasha abajyayo gusenga, gukora inzira y’umusaraba, guhongerera ibyaha.

Ni ahantu bagira gahunda y’amasengesho ahabera buri kwezi, hari iminsi mu cyumweru iba ifite gahunda ijyanye n’amasengesho.

5. Ku ibanga ry’Ishya n’Amahoro I Jali

Ku musozi wa Jali muri Gasabo, habera urugendo rw’abantu bashaka gusenga, bagakora inzira y’umusaraba, bibuka ububabare bwa Yezu.

Abantu bakunda kujya kuhasengera buri wa Kabiri guhera saa Tatu za mugitondo bagahurira haruguru y’amagaraje ahazwi nko mu Gatsata.

6. Ku Kiliziya ya Kirisitu Umwami I Nyanza

Buri mwaka ku munsi mukuru wa Kirisitu umwami, abakirisitu bajya gusengera muri Kiliziya yatuwe Yezu Kristu I Nyanza.  Ni Kiliziya umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yatuye Kristu, umuhango wabaye iminsi itatu 26-28 Ukwakira 1946.

Kuri uwo munsi umwami yavuze isengesho atura  Imana ,u Rwanda n’Abanyarwanda, witabirwa na Musenyeri la Classe, umwami ubwe n’umugabekazi  Nyiramavugo Kankazi, Rezida n’abandi barimo abatware n’abaturage bavuye hirya no hino. Umwami yahawe batisimu yitwa Charles  Léon Pierre.

Gukora urugendo nyobokamana bisaba kurukora waruteguye, ufite umwanya, atari ikigare, ukigomwa ibindi ukumva ko ushaka kwegera Imana.

Yezu/Yesu  Ndakwizera

Last modified on Tuesday, 01 October 2019 12:24

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd