Tariki ya 7/5/2016 Mu kigo cya Hope academy giherereye ku Gisozi muri Kigali habaye ibirori iserukiramuco n’urulimi.Abanyeshuli n’abarezi babo berekanye ibintu bitandukanye mu muco harimo ibiryo
imbyino,imyambarire ndetse n’ubukorikori biva mubihungu bigera kuri 25(Rwanda,Turkey,Kenya,Uganda,Liban,USA,France,Canada..) bifite abanyeshuli biga muri icyo kigo.
Ibiryo,hari hari amafunguro ava muri ibyo bihugu nka afurika y’iburasirazuba(Rwanda,Kenya,Uganda,)y’iburengerazuba(Nigeria)niyo mu magepfo.
Hari n’amafunguro ava muri asia(Libani,Turukiya),iburayi(ubufaransa).Abantu bashimishijwe no kugerageza amafunguro ava muri ibyo bihugu,bishimira kugerageza ibiryo bishya.
Imbyino,abana berekanye imbyino zo mubihugu bavamo,mu ndimi zibyo bihugu,abanyakenya bariribye mu gishwahili,abanyaturikiya baririmba mugiturikiya.Abanyarwanda batangiye iserukiramuco babyina mu muco wa Kinyarwanda bashagirira .
Imyambarire,abana bava muri ibyo bihugu bitandukanye,abana bari bishimiye kwerekana imyambarire yo muri ibyo bihugu baturukamo .Imyambarire iri mubiranga umuco w’abanyagihugu,bikanezeza buri wese kwerekana umuco w’iwabo.
Umuyobozi w’ikigo cya Hope academy, Issa,yashimiye abana bitabiriye kuza kwerekana imico yo mu bihugu bitandukanye.Yasobanuyeko gutegura iri serukiramuco ari ukugirango abanyeshuli babane neza bamenye imico yo mubindi bihugu,bimakaze amahoro n’umuco.
Umuyobozi wa Unesco-Rwanda,Kajuga,yashimiye ababyeyi bahisemo kuzana abana muri Hope academy,kuko bazahavana ubumenyi bwinshi harimo nubwo bwo kurengera umuco.Yasobanuye icyo Unesco ikora ninego zayo ko harimo kwigisha,guteza imbere ubumenyi,no kurengera urunyurane rw’imico yo kw’isi,kubaha ikiremwa muntu,kwimakaza amahoro n’ubutabera.Yavuzeko kandi Unesco irimo ibihugu byinshi byo kw’isi ko ariyo mpamvu habamo kurengera umuco n’urulimi rw’ibindi bihugu.Yibutsako ishuli rya Hope Academy riri mu ishyiramwe ry’ibigo bikorana na Unesco byo kw’isi.
Umunyeshuli salem wiga mu wa gatatu muyisimbuye,ufite impano yo kuririmba,yishimiye kuririmba muri ibyo birori,kumenya umuco wo mu bindi bihugu,kurya ku mafunguro yaho,no kumenyana n’abandi bantu.Byamufashije kumva ko nubwo badahuje umuco ko batuye mu isi imwe,ko abantu bakwiye kubahana ,bakuba n’umuco w’abandi.
Bahebye abana bakoze neza mu gutegura iryo serukiramuco ,mu ubukorikori bw’imitako bwerekana ibyo bihugu buri gihugu baragikoreye ibintu byacyo bikivamo,biba mumuco wacyo,kizwiho murwego rw’isi.Iserukiramuco n’urulimi,ni ubwa mbere ryizihijwe muri iki kigo,rikajya riba buri mwaka.