Ijoro ryo kwerekana imyambarire ya Kinyarwanda

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatantu tariki 13/Gicurasi/2016,mu kigo ndagamuco cy’abadage (Goethe institute) habaye kwerekana imideli ya kinyafurika,aho abanyamideli berekanye imyenda yo mu muco w’ibihugu byo mu Rwanda na Tanzania. Ni imyiyerekano yari yiswe Cultural Fashion Night.

Iri joro ryateguwe na Celestin Ntawirema ariwe washinze Rwanda Cultural fashion Show,afite intego yo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu myambarire gakondo,yerekana imyambarire ya Kinyarwanda na kinyafurika muri rusange.

Abakora imyenda n’ibigendana nayo bo mu Rwanda berekanye ubuhanga bwabo mugokora imyenda yerekana umuco wa Kinyarwanda,kinyafurika (igitenge).Aberekna imideli nabo Berekanyeko bashoboye mukwerekana imyenda iranga umuco nyarwanda na kinyafurika muri rusange,mukugenda neza no kwishimira kwerekana iyo myenda.

Umunyarwanda Sandrine ukiri muto ukora ibigendana n’imyenda yishimiyeko ibyo akora bitangiye kujya mu myiyerekano kandi abantu bakabyishimira.Undi witwa Umurerwa ukora imyenda yishimiyeko imyenda ye igenda ijya mu myiyerekano,ko bimuhaye icyizere ko akora ibyiza kandi yifuza kuzatera imbere k’uburyo nawe yazajya ategura imyiyerekano.

Umunyatanzania ukora imyenda Makeke,yerekanye imyenda yo mu muco wa gitanzaniya,aho abanyamideli berekanye imyenda yo mu muco wo muri Tanzania, bisize amarangi mu maso.imyenda itangaje ikoranye ubuhanga.

Ni ijoro ryari ryitabiriwe n’abantu benshi abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga , abantu babyishimiye cyane kuko bagize amahirwe yo kureba no kumenya imyambarire yo mu muco wa kinyafurika (Rwanda na Tanzania).

Umuyobozi w’ikigo cy’abadage yashimiye abari baje ndetse yemezako bazakomeza guteza imbere urwego rwo kwerekana imyenda mu Rwanda,haba ari iranga umuco wa Kinyarwanda cyangwa se afurika muri rusange.Celestin nawe yashimiye abaje aboneraho no kwifatanya nabo baririmbira umufasha we wari wagize isabukuru y’amavuko.Yanaboneyeho gutumira abantu kuzaza muy’indi yerekana myenda iranga umuco izaba kuri 27 nzeri uyu mwaka.

Last modified on Sunday, 31 July 2016 16:37

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd