Umuganura na Fespad 2016

Minisitiri Juliene yasobanuriye abanyamakuru imyiteguro y’umunsi w’umuganura na Fespad

Mu Rwanda hagiye kwizihizwa umuganura wa 2016 ufite insanganyamatsiko igira iti:Twubakire k’umuco twiteze imbere”ukazizihirizwa rimwe n’isoza ry’iserukiramuco ry’imbyino za afurika FESPAD.

Minisiteri ya siporo n’umuco yateguye inama isobanura aho imyiteguro y’umuganura na Fespad 2016 bigeze.Minisitiri Juliene yasobaniriye abanyamakuru ko gahunda z’imyiteguro zigeze kure,asobanura ko Umuganura uzabera muri buri Karere no ku Mudugudu ku rwego rw’igihugu bikazabera I Nyanza aho hazanasozwa Fespad.

Minisitiri yasobanuyeko buri Karere kazizihiza bakurikije ibyo kejeje,bishimira umusaruro,gufata ingamba zo kureba uko umusaruro wa kwiyongera aho wabaye muke.Buri Karere kazerekana umuco wako .Asobanurako Umuganura ari umwanya abayobozi bahura n’abayoborwa bagasangira bagasabana,abana bagahabwa imbuto n’ababyeyi.

Fespad izatagira kuya 1/Kanama-4/Kanama/2016,Ikazabera ahantu hatandukanye mu Rwanda(Kigali,Musanze,Rusizi,Kayanzo na Nyanza).

Fespad izatagirira i Kigali tariki ya 1/Kanama/2016 hateganyijwe urugendo mu mujyi, aho ababyinnyi bavuye mu bihugu bigera kuri 14 bazatambagira Kigali berekana imbyino z’imico y’iwabo.Mu bindi bikorwa bizaba harimo inama izahuza minisiteri y’umuco na sport,n’abafatanyabikorwa bafite ahobahurira n’umuco,inararibonye mu by’umuco aho bazaganira,bakugurana ibitekerezo by’uko umuco wa z’uko umuco.Hanateguwe impurikabikorwa bizabera I Remera kuri stade kuva Tariki ya 1/8-3/8/2016 mu kwerekana aho igihugu kigeze mu iterambera mu nzengo zose (ikoranabuhanga,inganda,ubuhinzi n’ubworozi n’abahanzi).

Musanze ni tariki ya 2 Kanama,Rusizi na Kayonza tariki 3 Kanama naho Nyanza ni tariki ya 4 Kanama ari naho izasozorezwa.

Tariki ya 5/Kanama/2016 umunsi w’Umuganura ku rwego rw’igihugu uzabera I Nyanza, aho Umuyobozi wa Karere yasobanuye nawe ko imyiteguro imeze neza.Urugendo rwo gusoza Fespad n’igitaramo I Nyanza Twataramye bizaba tariki ya 4 Kanama mu Rukari.Naho umuganura ukazizihirizwa kuri sitade ya Nyanza,impurikabikorwa by’intara y’amajyepfo izabera I Nyanza aho uturere twose two muri iyo ntara tuzaza ku murika ibyo dukora,twagezeho.

 

Last modified on Tuesday, 23 August 2016 15:00

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd