ikigo cy’abadage kizwi ku izina rya Rhénanie Palatinat gifitanye umubano n’u Rwanda kuva kera,gifatanyije n’abafatanyabikorwa bateguye ijoro ry’’ubusabane bwo gusangira no kunywa ndetse no kubyina.
Ni ijoro ryabaye tariki ya 24/Kanama/2016,aho hari haje abantu benshi,harimo urubyiruko,abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose baje gusangira,bishimira ibyiza by’umubano wu Rwanda n’intara ya Rhénanie Palatinat.
Ryari ijoro ry’umuco wa Kinyarwanda n’uwabadage,abanyarwanda berekanye imbyino zabo z’umuco wa kinyarwanda,intore,abashayaya.Abadage berekanye amafunguro y’iwabo za burger,jambo n’bindi.
Mu bafatanyabikorwa bari bahari twavuga nka Edition Bakame,yandika ibitabo by’abana n’iby’urubyiruko,mu ndimi zitandukanye nk’ikinyarwanda,icyongereza n’igifaransa.Hari kandi n’abakora mu byubugeni,abakora imyenda,imitako,inkweto.
Ibirori byasusurukijwe n’imbyino z’itorero ribyina kinyarwanda,umuhanzi Nganji ucuranga gitari,Group ibyina imbyino za Kizungu,n’umu dj wasusurukije abari bahari.
Umuyobozi wa Rhenanie Palantine yashimiye abaje bose,ashimira abafatanyabikorwa bose baje,kwerekana ibyo bakora,ashimira abakorerabushake b’abadage bafashije muri icyo gikorwa.Yifuzako bizajya biba kenshi kugirango bagaragaze ibikowa byabo. Iyo ntara ifasha byinshi mu gihugu,mu burezi,mu buhinzi n’ubworozi,imyindagaduro,aho bafasha imishinga itadukanye mu gutera imbere,babafasha mu nkunga,mu mahungurwa,n’ibindi.