Ikimuri,Amavuta y’Inka

Amavuta y’inka abenshi bita ikimuri!Ni amavuta afite akamaro kenshi mu buzima bw’abanyarwanda kuva kera,akoreshwa mu bintu byinshi bitandukanye .Ni amavuta agira akamaro kanini ku mubiri w’umuntu.

20170609 111329

1.Amavuta y’inka araribwa,Ibirunge!

Ni amavuta y’inka akoreshwa mu rugo,abakunzi bayo barayarya kuko bazi ko aryoha cyane kandi akagira intungamubiri nyinshi(A,D,E na K...,.Buri wese yakwibaza ukuntu abanyarwanda bamenye kuyarya kandi ugasanga bayateka mu biryo bitandukanye kugirango bibaryohere.

Bayita ibirunge!Ibiryo bihiye  ushobora gufata make ku kiyiko,ukayashyira mu biryo,ku buryo adasaba kubanza kuyateka.

2.Amavuta y’inka barayisiga

Amavuta y’inka ni aya mbere mu gutuma abantu bagira uruhu rwiza.Abanyarwanda benshi bayasiga abana babo baba ari abo mu cyaro cyangwa mu mujyi bayazi barayakoresha.Uruhu ruroroha kandi ugahumeka neza.

Kandi abahanga mu kuyategura bayavanga n’utundi tuntu kugirango atagira uwo abagamira mu mumuro,twavuga nk’imicyayicyayi,ibibabi by’indimu,n’ibindi byinshi bituma rwose ahumura neza.No kubera iterambere hari inganda ziyatuganya neza kuburyo uyasanga ahantu hatandukanye mu maduka.

Amavuta y’inka kandi yakoreshwaga n’abakobwa baca imyeyo,abakobwa babaga bongera ubwiza k’umubiri wabo.

20170609 112152

3.Amavuta y’inka ni umuti

Amavuta akuze!Abazi akamaro k’amavuta y’inka bayaziho ko ari umuti,umuti uvura indwara nyinshi cyane iz'uruhu.

Amavuta y'inka afite akamaro kenshi mu mubiri nko kurinda indwara,kugabanya ibinure,agabanya imyanda mu mubiri.Zimwe mu ndwara zivurwa n’amavuta y’inka twavuga nk’ibiheri,ibihara,amahumane,ibihushi,ibisebe,

Amavuta y’inka aboneka bamaze gucunda amata bakavanamo amavuta,amata asigaye bayita amacunda.

Last modified on Friday, 09 June 2017 13:51

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd