Ingoro ndangamurage Agapfundikiye Gatera Amatsiko I Kigali

Ingoro ndangamurage Agapfundikiye  Gatera Amatsiko ,ni ingoro ibaye iya mbere mu mashuri iherereye mu Rugunga ku kigo cy’amashuri cya EPMA.

ikigo

Mu rwego rwo guteza imbere umurage w’u Rwanda bihereye mu bakiri bato,habaye igikorwa kidasanzwe cyo gutangiza ingoro ndangamurage y’ishuli rya EPMA rizwi nko ku Kanyoni riyoborwa n’Ababikira giherereye mu Rugunga mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu gutangiza iyo ngoro,ibirori  byitabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne,umuyobozi w'ingoro z'umurage z'u Rwanda,abayobozi b’ikigo cya EPMA,ababyeyi baharerera,abarezi  n’abanyeshuli bicyo kigo hari ndetse n'abandi bayobozi batandukanye baje gushyigikira icyo gikorwa.

Ibimurikwa muri iyo ngoro: Ni Ibikoresho bya Kinyarwanda

Ingobyi

ingobyi

Ingobyi ijishije ni igikoresho cyakoreshwaga mu Rwanda rwo ha mbere.mu guheka umwami,guheka abarwayi,ababyeyi barikunda no guheka umugeni,…Muri iyo ngobyi kandi harimo impetso ikoze mu ruhu rw’intama nayo bahekagamo umwana.

Umutiba

umutiba

Muri iyo ngoro usangamo umutiba,werekana ukuntu mu Rwanda kwagika byari imirimo yakorwaga,igateza imbere urugo.Abantu bakabona ubuki.Ubuki bakaburya,bukavamo inzoga,ubuki bukavamo n'umuti.Abavumvu babaga ari abantu bakora umwuga w'ubuvumvu/wo kwagika.

Umuvure

umuvure

Umuvure ni igikoresho gikoreshwa n’abanyarwanda benshi mu rwego rwo kwenga ibitoki.Kuva na kera urwagwa ruri mu bigize umuco nyarwanda.Umubirikira wakoreshwaga mu kuyungurura umutobe,

Urusyo n’ingasire

urusyo

Uburyo bwa kera bakoreshaga mu kubona amafu atandukanye cyane cyane ay’amasaka n’uburo,byose byabonekaga babanje kubisya.Ni ubuhanga buhambaye abantu bakoreshaga mu kubona ibibatunga.

Igisabo

igisabo

Igisabo gipfundikije inzindaro gikoreshwa mu gucunda amata.Abanyarwanda bacundaga amata maze bakabona amavuta y’inka bitaga ikimuri.Amavuta yakoreshwaga mu bintu bitandukanye nko mu biryo,ku yisiga no mu kwivura.Gikikijwe n’inkogoro ndetse n’ icyatsi kirimo umutozo,ibiseke n'inkangara.

Mu muco nyarwanda bavuga ko:Kirazira gutera ibuye aha jishije igisabo.

N’ibindi byinshi birimo ;amasuka,isekuru,imbehe,imisambi,inkoko,ibitebo,urutaro,ibicuma,imiheto,ingoma.Habonekamo kandi n’amagambo agenda asobanura ibyo bintu byose ku buryo uyisuye abasha ku bimenya akamenya nibisobanuro byabyo.

Umuyobozi w’ishuli rya EPMA Soeur Gisele yatangajeko batangije icyo gikorwa kugirango abana bamenye umuco,abana bamenye ikinyarwanda.

Umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage yatangajeko bazafasha ibigo by’amashuri byose bizifuza gufungura  ingoro ndangamurage.

Minisitiri yashimiye abateguye icyo gikorwa ,ashimira uburere butangirwa kuri iryo shuli ndetse niyo ngoro y’umurage, asabako utwo tunyoni tutazapfuba.Yavuzeko habayeho  ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi abana bazaba intore.Yibukije ko hari igihe twabuze ibizungu tubura n’iby’iwacu aze turapfuba.

Abana berekanye  byinshi mu bigize umuco nyarwanda babinyujije mu mikino:igitaramo cy’imbyino,umuganura,berekana umukino wo kurya Ubunnyano,abana basomye ku ntango,.Abana bagaragaje ubuhanga mu kubyina no gutambuka gitore,bacinye umugara,barivuga abakobwa barashayaya.

IMG-20170523-WA0011

ABANA5

UTUNYONI

Ni uburyo bwiza bwo gufasha abana gukura bazi kandi batekereza ku mirage y’u Rwanda,bakarushaho kumenya ikinyarwanda, ndetse basabwe kujya bategura igitaramo umwaka w’amashuri urangiye.Kandi Ni amahirwe kubatuye hafi  ndetse n’abandi bose kuba  basura iyo ngoro.

Last modified on Sunday, 09 July 2017 09:29

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd