Amategeko y’ingenzi y’abanyarwanda

Abanyarwanda ntibagiraga amategeko 10 nk’ayo Imana yahaye Musa gusa,ahubwo yarengagaho ayo mategeko yabaga akubiyemo ibintu byinshi,byaba amategeko mboneza mubano,umurimo,kubaha Imana,kubaha ababyeyi,kubaha abayobozi n’ibindi.

Amwe mu mategeko yari kimomwa,ni aya akurikira:

1.Ntugahirahire ngo uvuge Imana y’I Rwanda nabi

Cyaraziraga kuvuga Imana y’I Rwanda nabi,byari ihame ko buri wese agomba kuyubaha,kuyishimira no kuyiha icyubahiro. Ibyo byagaragariraga mu migani bacaga,aho bagiraga bati:”Imana yirirwaga ahandi igataha I Rwanda,urugo rutizera Imana rworora imbwa,Ikura ku cyavu,ikura kure” n’iyindi myinshi igararira mu yerekana ko bari bazi Imana.Hari umugani bakundaga guca mu buryo buzimije aho bagiraga bati:”Umutindi avuma iritararenga”Mu by’ukuri si izuba bashakaga  kuvuga,ahubwo ni ibihe Imana yaremye ,bikavuga ko uko biri kose utagomba guhuga ngo uteshuke ku Mana,kuko ariyo igenga ibihe,igatanga umucyo n’imvura,n’umwero w’ubutaka.Iyo umubyeyi yagushimiraga ikintu cyiza runaka ukoze,yafashaga ibiganza hasi akagira ati:”Ngufatiye intayega”Aribyo bivuga ko,uko isi idahinduka,ariko n’Imana idahinduka,izakomeza kukuba hafi.

2.Kubaha abayeyi byari ihame ndagabuvivi

Nta wakinishaga kubahuka umubyeyi uwo ari we wese,kabone n’aho yabaga atarakubyaye.Ihame ryariuko ugomba kubaha abakuruta bose,ukubahiriza abakiri bato,bikagendana no gufasha ababyeyi no kuyoboka  ubutegetsi.

3.Kwirinda kwica

Kwica byari umuziro mu banyarwanda,uwavutsaga undiubuzima,na we baramwicaga,ibyo bikagendana no kwirinda kurwanira ubusa,kuko n’ubwo abanyarwanda bari indwanyi,nta wapfaga kugaba igitero cyangwa kurwana nta mpamvu igaragara ibimuteye.Yagombaga kuba ifitiye abanyarwanda bose akamaro.

4.Bagiraga umunsi w’ikiruhuko

Nk’uko tubizi mu byabaye ku ngoma z’abami bamamaye ku ngoma z’u Rwanda,umwami Yuhi IV Gahindiro,ni we washyizeho indangaminsiy’imirimo ku banyarwanda.Icyumweru cy’abanyarwanda cyagiraga iminsi umunani,bakagira umunsi umwe w’ikiruhuko muri icyo cyumweru.Umunsi w’ikiruhuko w’abanyarwanda ,wari ku wa karindwi w’cyumweru,icyo gihe nta wakoraga,cyane cyane imirimo y’isuka,abaturage bahuriraga hamwe bakaganira doreko ibyo gusenga bitabagaho nk’uko mu bihe byacu bimeza.Icyo gihe umwami yiriranwaga n’abagore be baganira n’umuryango we wose,nta wamuzaniraga ibibazo by’imanza,kuko yazicaga ku munsi wok u wa gatatu no kuwa kane.Uwo munsi w’ikiruhuko,warubahirizwaga mu gihugu hose,ubirenzeho agahanwa,nk’uwagiye guhinga bakamwambura isuka,ndetse bakaba banamukubita iyo yabisubiraga,bavugaga ko yawishe(atawubahirije).Abatarawubahirizaga bakabigira umuco,bahanishwaga kugwirwa n’imvura mbi ya rukukumba n’amahindu.

5.Birindaga kwiyandarika no kwandagara mu ngeso z’ubusambanyi

Ni yo mpamvu bangaga ibinyendaro,n’utwaye inda y’indaro bakajya kumuroha.

6.Kwiba byari umuziro mu bantu

Icyo wifuzaga cyose wagisabaga umuturanyi,yaba atagifite ukacyaka umutware umutwara,kuko ari we wabaga uhagarariye umwami kuri uwo musozi.

7.Kubeshya,kubeshyerana no Kuzimura

Byagayishaga ababikoze,bigatuma bakurwaho icyizere.

8.Ko kamwa n’ingeso y’ubusinzi

Byaraziraga bigatera icyangiro ku wo bibonetseho,uwabigize ingeso akabigayirwa.

9.Kwifuza iby’abandi

Na byo byagaragaraga nko kwimakaza umuco w’intakabona no kutiha,bikagaragaza no kutita ku murimo kw’abameze batyo.Aho ni ho baheraga baca umugani ugira uti:”Wikanira umugisha w’undi,ukannya ibuye.”

10.Urukundo  no gufasha byari ihame

Kwanduranya,kwica umubano,guteranya abantu,amazimwe no kwimakaza inzangano byaraziraga cyane,kuko imigenzo yo kubana yarubahwaga cyane.Mbese hari uwabana adakunda?Abakurambere bagiraga urukundo rw’agahebuzo,bikagaragarira mu bikorwa byo kugabirana inka,gushyingirana,kunywana,kurinda ubusugire bw’igihugu,kubahana n’ibindi

Byavuye mu gitabo Imizi y’u Rwanda cya Nsanzabera Jean De Dieu

Last modified on Tuesday, 27 June 2017 10:46

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd