Kuboha ikirago/Umusambi

Mu Rwanda,abanyarwandakazi batuye mu cyaro bagira umuco wo kuboha imisambi n’ibirago,ni imirimo ihuza abana b’abakobwa cyane bari mu kigero kimwe,bakaboha,bakagurizanya.Ibirago cyangwa imisambi bifasha abakobwa bagiye gushyingirwa kubona ibishyingirwa,mu byo yitwaza haba harimo ibirago n’imisambi.Kandi nabakuze babizi baraboha mu ngo zabo.

Mu mashuri abanza basabaga abana kwerekana kugirango bamuhe amanota,abakobwa berekanaga ibirago.Ibirago kandi mu Rwanda babishyira mu ngombyi z’abarwayi,abantu babyicaraho iyo bari mu rugo,bari kurya,ahandi usanga babishyize mu ruganiriro.

Dore inzego 5 zo kubona ikirago cyangwa umusambi

1. Kujya guca ubusuna cyangwa urukanganga

20170704 144129

Imisambi bayiboha mu busuna n'urukanganga hari ndetse n’abakoresha ibirere bitewe n’ubushobozi bwabo.Ubusuna n’urukanganga biba mu bishanga.Kuburyo mu gihe cy’impeshyi abantu baba bari kujya guca ubwatsi bwo kubohesha.

2. kwanika ubusuna/urukanganga

20170706 023607

Iyo bamaze kubuca habaho no kubuhonda,bakoresha impondesho,abahungu bagafasha bashiki babo guhonda ubwo bwatsi,gusa hari n'abakobwa babwihondera.Bakabuhonda maze bakabwanika maze bakabubika bwumye.

3. Gutekereza icyo kuboha.

Iyo bamaze kubona ubwatsi,batekereza umunsi bazatangiriraho kuboha,agahitamo nimba ashaka kuboha umusambi cyangwa ikirago,azashyiramo amabara ameze gute?kizareshya gute? ni cyo kwicaraho bisanzwe cyangwa ni cyo gukoresha mu birori?Ashobora no kujya guca ubwatsi yararangije guhitamo icyo azaboha.

4. Kuboha

20170704 164445

Gutangira kuboha,umuntu abanza guboha imibanga aba ari ibiri uzajya ku ntangiriro imwe n’undi ukajya aho inge zisorezwaho,muri rusange umubanga uba uri ku mpande zombi,… nyuma akabona ubutondera ingege ya mbere,gutongera ikirago cyangwa umusambi ,igahera ku mubanga w’uruhande rumwe ukazasorezwa ku mubanga w’urundi ruhande haba hariho ibuye rifashe kugirango kirambuke kitazitambika.

Mu kuboha bakoresha ibintu bitandukane,imigwegwe,imyumviriza,ubutumba,imise,imivumu,imihurahura,ipamba,umushipiri,imifuka.. byose bikaba biterwa n’agace aka n'aka.

Habaho ingege y’umunyana,bayishyira mu kirago cyo  mu musambi iyo bashaka kugorora umusambi cg ikirago,baba babona cyabaye umuvure.

Iyo baboha ingege z’iburyo zireba uruhande rumwe n’iz’ibumoso zikareba urundi ruhande ku buryo iyo urebye mu kigago cyangwa umusambi uhita ubona ingege ya gitangiye(umubanga).

5. Gusoza

20170706 092814

Ikintu cyose watangiye uba ugomba ku gisoza,imisambi cyangwa ibirago biba bifite ukuntu bisozejwe,ingege za nyuma ziba ari ebyiri zegeranye cyane,zikomeye.Maze bazirangiza bagakata ibiba bisigaye ku ruhande,bakagipfura utwatsi tuba turiho n'ibindi bituma kigaragara neza.

Dore agasambi kari karimo kubohwa na Nyirigena wiga mu wa mbere mu mashuri abanza ya Kivumo(Muhanga),umubyeyi we yahisemo gutangira kwigisha umwana we w’umukobwa kuboha.

20170706 084713

Icyo nabambwira n’uko kuboha n’ibikoresho bakoresha bigiye bitandukanye mu duce dutandukanye tw’igihugu.Mu majyepfo uko baboha n’ibyo bakoresha bitandukanye n’ibyo mu majyaruguru.Gusa bose bahuriza kuba ari imisambi cyangwa ibirago.

Ikibazo gihari ni uko abanyarwandakazi benshi basigaye bahitamo kujya kubigura aho kubyibohera, byazaba ari ikibazo gikomeye mu myaka iri mbere.

 

Last modified on Sunday, 23 July 2017 22:07

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd