Mu migenzo y’Abanyarwanda ,habagamo iminsi mikuru yabaga ari umuco karande ababakomokaho bazagenderaho ibihe byinshi,muri iyo migenzo,ntitwabura kuvuga ku mugenzo umaze imyaka myinshi mu muco w’abanyarwanda,ari wo wo Kwitwaza inkoni,byari bimwe mu bigize imigenzo myinshi y’abanyarwanda,yaba abakiri bato n’abakuru,abayobozi n’abayoborwa.
Hari impmvu nyamukuru zatumaga bitwaza inkoni,izo mpamvu ni izi zikurikira:
Impamvu ya 1:Kuyikoresha mu kwitabara
Kera u Rwanda rukiri amashyamba ya kimeza,rwari rurimo inyamaswa nyinshi z’inkazi n’ibikururuka bitagira ingano,bityo byatumaga abanyarwanda bahora bitwaje inkoni,kugirango mu gihe bahuye n’inyamaswa iyo ariyo yose ya basagarira babashe kwirwanaho.Iyo bahuraga n’inzoka,inkoni babaga bitwaje,ni yo yabibafashaga mo kugirango babashe kuyica,itabangiza.
Impamvu ya 2:Kuba ari abashumba
Abanyarwanda bitwaza inkoni,kubera ko akenshi babaga ari abashumba b’inka za bo,ibyo bigatuma kenshi na kenshi,bahora bafite inkoni mu ntoki,kuko kuragira inka mu bikingi ni byo byari akazi ka bo ka buri munsi.
Impamvu ya 3:Kuba umuyobozi
Abanyarwanda bitwaza inkoni,nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi n’umushumba bw’abo bahagarariye cyangwa se bashinzwe kubungabunga umutekano wa bo.Iteka ryose,wasangaga abami,abatware b’imiryango,bakunze kwitwaza inkoni.
Impamvu ya 4:Kuyicumbagiriraho
Abanyarwanda bitwaza inkoni nk’akaguru ka gatatu,iyo umuntu yageraga mu zabukuru,akenshi yagiraga intege nke,zivanze no kurwara isusumira,bityo bikamusaba kugira inkoni yo kwicumba,kugira ngo abashe gushingura abe yagira iyo agana.
Izo akaba arizo mpamvu nyamukuru zatumaga abanyarwanda ,baba abato n’abakuru bagira umugenzo wo kwitwaza inkoni,ukaba waramamaye na bugingo n’ubu.Nta bwo kwitwaza inkoni byari umuco w’urugomo cyangwa se impamvu z’ubusaza nk’uko benshi babyibwira cyangwa se babibwirwa.