Ibintu 13 byo gukora watembereye mu cyaro

U Rwanda ni igihugu gifite ibice by’icyaro kandi umubare munini w’abanyarwanda uba mu cyaro,ni ukuvugako abantu benshi bafite abavandimwe,inshuti batuye mu cyaro hari n’abakorayo.

Niyo mpamvu igihe watembereye mu cyaro uba ukwiriye kumenya ibintu wakora bya gushimisha by’umuco nyarwanda,imibereho y’abanyarwanda,ibintu bishya wakwigira mu cyaro kuko ni ubuzima buba butandukanye nubwo wabagamo,

Kandi ibyaro biratadukanye ibyo usanga bakora mu karere aka naka biba bitandukanye nibyo mu kandi karere.

Dore ibintu 13 wakora bikagushimisha,bikakongerera ubumenyi,ugafasha n’abandi:

1.Guhinga

guhinga

Abanyarwanda benshi batunzwe n’akazi k’ubuhinzi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.Ni ubuhinzi bukiri  gakondo bahinga bu byizi bashaka ibyo kurya bya buri munsi.

Nujya mu cyaro uzafate umunsi cyangwa iminsi ushaka ujye guhinga,utange umubyizi.Ushobora kujya kurima amaside,guhinga umuceli muri boloke()bloc),kubagara,gutera intabire.

2.Kujya gusura ahantu hashyashya

ahantu hashya

Hirya no hirya mu cyaro cy’u Rwanda hari ahantu henshi,heza hafite amateka umuntu aba atazi,igihe wagiye mu cyaro,ntuzibagirwe kubaza aho uri ibintu cyangwa ahantu hafite amateka wasura..

3.Kujya kuvoma

Amazi hafi y’urugo ni ikibazo mu duce dutandukanye tw’u Rwanda aho abantu batuye.Nubwo hari abari mu midugudu bafite amazi.Ahenshi baracyakora urugendo bajya kuvoma amazi ku migezi yo mu bishanga.

Uzafate umwanya nusura abantu mu cyaro,mujyane kuvoma amazi yo gukoresha,umenye uko bazamuka,bagatambika imisozi,uzahavana isomo ryo kwirinda gusesagura amazi.

4.Gutashya

Gushaka ibicanwa,mu cyaro bakoresha uburyo butandukanye bwo kubona ibyo bacanisha hari abatashya(bacana inkwi)bajya kuzishaka mu mashyamba,mu mirima.Hari n’abakoresha biogaz ni abasirimu!bari mu iterambere,uzabasha kumenya uko bakoresha biogas,uko bayibona,ibyo bavanga(amase,n’iyindi myanda)maze bakabasha guteka ,ni ukumenya byinshi.

5.Guteka

guteka

Kumenya uko bategura amafunguro mu cyaro ni ibyangombwa cyane iyo wahatembereye,ukamenya uko batsa mu ziko,uko baterekaho inkono,uko bagereka kuronga ibijumba,kuvumbika n’ibindi.Wabasha no kumenya kotsa runonko!

6.Gukama

Kumenya uko amata aboneka nabyo ni ibyingenzi mu kuba wagiye mu cyaro ukavayo ubizi,ugerageje kubikora.Ukamenya uko bakamira mu nkongoro,gukurura inyana ngo ive kurinyina kugirango winikize(gutangira gukama) ,kumenya inka ya rese,kuvuruganya,kuvanaho iyayo n’ibindi.Amata ntabwo ava ku igare!

7.Kuganiriza abakuze

kuganira

Baca umugani bati utaganiriye na se nta menya icyo sekuru yasize avuze!Ni byiza igihe wagiye nk’ahantu wabasha kubona abantu bakuze kuganira nabo.Ntubwo igihugu cyacu cyahuye  n’amateka mabi abakuze benshi bagashira ku misozi,ni byiza igihe wagiye mu cyaro baririza ahaba hakiri umuntu mukuru muganire.Birashimisha kandi byongera ubumenyi.

8.Kwenga

kwenga

Ibintu bizagushimisha cyane wagiye mu cyaro ni ukwenga.Gusa upfa kuba udatera umwaku ukaba watuma bitema!Ukamenya uko babona umutobe,ukamenya uko biva mu rwina,uko babitonora,kwenga,gukamura,kuminina umutobe maze bakawutara ukazavamo urwagwa.Ukamenya uko babetera.Ukunda imineke n’umutobe iki n’icyo ukwiriye kuvayo uboze!

9.Kwahira

kwahira

Kujya kwahirira inka,nubwo inka zororerwa mu kiraro,ni ngombwa kujyana n’abandi kwahira,ukamenya uko batema urubigo,baca urwiri bakoresheje inanjoro.Ukajya no guca icyarire.

10.Gusarura

Kujya mu cyaro mu gihe cy’isarura(umwero) ni ibintu byiza cyane,umenya uko basarura nk’ibishyimbo,soya,ibigori,umuceli.Ubu bahingira mu makoperative,bahuje ubutaka,maze mugihe cyo gusarura bakabihuriza hamwe.bakanabigurishiriza hamwe ni ngombwa kujya gukora umurimo nk’uyu igihe ufite umwanya.

11.Kwagika no Guhakura

kwagika

Mu Rwanda haba inzuki nyinshi zigira ubuki bwiza cyane,ni ngombwa kumenya ukuntu bagika imitiba,ukuntu bahakura,ibikoresho bakoresha nk’ifumbi,ukamenya amasaha meza yo kujya guhakura.Bizagushimisha ubashije kurya ubuki wihakuriye hatarimo ibyana!

12.Kuroba

kuroba

U Rwanda rufite imigezi myinshi,inzuzi n’ibiyaga bigira amafi menshi.Nimba watembereye mu cyaro uzashake ahantu wajya kuroba,uzamenye uko bakora indobani,Ibintu bizagushimisha cyane ni ukujya kuroba,kwicara ku nkombe utegereje ko ifi ijya mu mutego.

13.Gusangira icupa

gusagira agacupa

Gusohokera ku ga santeri kunywa icupa ugasangira n’abandi ukabasha kurya inyama za make!Ni byiza ku gira umuco wo kunywa ibinyobwa by’ahantu uba watembereye.Ushobora kunywa urwagwa,ukinywera ikigange/umusururu cyangwa agatobe.

 Ubu mu cyaro hariyo inganda nini n’iziciriritse zifasha gutunganya umusaruro w’’amashyirahamwe,koperative uva mu buhinzi,ubworozi,imyuga(udukiriro).Ni ngombwa gusura izo nganda ukareba uko bakora,icyo wabafasha,ushobora gukora nk’urugendoshuri cyangwa ukagenda ugakora nk’umukorerabushake w’igihe gito, bitewe nibyo wize cyangwa uzi wumva washobora.Ugafasha abo baturage mu ruganda cyangwa mu ishyirahamwe ryabo.Wakunguka ibintu byinshi

Ibi bintu byose byagufasha mu buryo haba ari umwana cyangwa umuntu mukuru,aba akwiriye gufata akanya akiyibutsa ibintu cyangwa ubuzima bwo mu cyaro. 

Last modified on Sunday, 30 July 2017 22:26

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd