Ingobyi ya kinyarwanda ni igikoresho gikoreshwa n’abanyarwanda kuva kera, gikoreshwa cyane cyane mu bice by’icyaro mu guheka abarwayi bagiye kwa muganga, umuntu wananiriwe mu rugendo.
Ibintu 20 wamenya ku ngobyi
1. Ingobyi iremwe, iboshye mu migano
2. Ingobyi iba ifite imisego ku mpande zayo
3. Ingobyi iba ifite injishi ziva mu biti by’inturusu.
4. Ingobyi iba ifite ibifungo
5. Ingobyi iba ifite imigozi iyifata kugirango itangirika
6. Ntibavuga Kuyikora, Ingobyi barayiboha
7. Ntibavuga Kwikorera, ingobyi barayiheka
8. Ntibavuga Kumanura,ingobyi barayururutsa, kuyijishura
9. Ntibavuga kumanika, Ingobyi barayijisha
10. Ntibavuga Kuyigura, ingobyi barayikosha
11. Ntibavuga Gusaza, ingobyi rakura
12. Ingobyi bayibanzamo umusambi cyangwa ikirago
13. Kirazira kuyicana.
14. Ingobyi irakura
15. Ingobyi sibayica, sibayijugunya, barayireka igashanguka
16.Ingobyi itwarwa n’abahetsi
17. Ingobyi ijyamo abahetsi bane
18. Nta muntu muzima uyijyamo, bayishiramo umurwayi cyangwa uwashizemo umwuka.
19. Ingobyi iyo bagiye kuyijisha bayinagaho udusaka, bakaba bayiziruye.