MENYA AMATEKA Y’INZARA YA RUZAGAYURA NDETSE N’INGARUKA YATEJE MU RWANDA RWO HAMBERE 1943-1944

Inzara ya Ruzagayura yatangiye ahagana mu Kwakira kw’i 1943. Yatewe n’amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeri  1942, yongera kubaho nyuma gato y’itumba ryo mu 1943.

Ruzagayura yatewe kandi n’igabanyuka ry ‘ibiribwa ryaturutse ku ndwara y’ibirayi bita « mildiou/mildew », ndetse no ku ndwara y’ibishyimbo bita « chortophila » no ku ndwara y’ibijumba bita « rhizoctonia/rhizoctonie ». Nk’uko bigaragara.

 izo ndwara zibasiye ibiribwa by’ibanze by’Abanyarwanda b’icyo gihe. Inzara ya Ruzagayura yongerewe ubukana n’intambara ndetse n’uko icyo gihe Abanyarwanda  bagombaga guha umusanzu Leta nkoloni y’Ababiligi yari ihanganye n’ingabo za Adolf Hitler mu ntambara ya kabiri y’isi yose (war effort/ effort de guerre). Uwo musanzu wari ugizwe n’ibiribwa n’amatungo.

Abanyarwanda batangaga inka ,ibishyimbo, amasaka amashaza   byo kugaburira abasirikare b’abanyekongo ndetse n’abakozi bo mu birombe byo muri Congo. Usibye ibiribwa n’amatungo, umusanzu w’Abanyarwanda muri iyo ntambara wari ugizwe n’imirimo y’ agahato irimo guharura imihanda, kubumba amatafari, gutwara imizigo  y’abakoloni, gukora mu birombe bya zahabu  na coltan, guhinga ibireti byakoreshwaga mu gutunganya umuti  wica udukoko .

Inzara ya Ruzagayura yiswe amazina  menshi bitewe n’ubukana yagiye igaragaza mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Mu majyepfo yiswe Ruzagayura. Mu duce dutandukanye tw’uburasirazuba yiswe Rujukundi, Rwanyirarushenyi,Rwakinyebuye   cyangwa se Rwakabetezi.

Mu majyaruguru, mu bice bya za Gisenyi na Ruhengeri   yisweRudakangwimishanana , Rugaragazabadakekwa na Nyirahuku . Hagati mu gihugu ndetse n’amajyaruguru y’iburasirazuba, mu bice bya Byumba , iyo nzara yari izwi ka Matemane. Mu burengerazuba, muri territoire ya Kibuye  , yiswe Gahoro.

Iyo nzara yagize ubukana bwinshi mu majyaruguru, mu burasirazuba no mu majyepfo y’igihugu. Mu bice bya Cyangugu niho honyine hatigeze hahura n’iyo nzara ku mpamvu z’ikirere cyaho. Ikindi, iyo ntara yari yegeranye na Congo Mbiligi ku buryo itari kugira ikibazo cyo kubura ibiribwa. Ahubwo yakiraga abantu bavuye mu zindi ntara nka Astrida   cyangwa se Gisenyi.

Mu gihe cya Ruzagayura, uduce tw’imisozi ihanamye, uduce tw’ubutaka busharira, uduce turangwamo isuri nitwo twababaye cyane kurusha utundi. Muri utwo duce kimwe n’ahandi,abaturage  barazahaye ku buryo benshi bamaraga iminsi 2 cyangwa se 3 batariye. Benshi inzara yarabicaga. Abaryaga, wasangaga barya inguri  (imizi y’insina), imizi y’ibiti,amareberebe , umutsima uvuye mu ifu ya barakatsi (acacia) cyangwa se y’intembe y’insina. Iyo ndyo idasanzwe nta gushidikanya ko nayo yishe abantu benshi muri icyo gihe.

Abafite agatege barasuhukaga bakajya gushaka aho bakura ibiribwa cyangwa se aho bagurana ibikoresho byabo n’ibiribwa. Benshi wasangaga barananutse nk’uko bigaragara ku mafoto y’icyo gihe. Babitaga ingarisi kubera uko babaga barashizemo. Izo « ngarisi » kimwe n’imirambo y’abitabye Imana  biri mu bintu byaranze iyo nzara. Iyo mirambo yasangwaga hafi y’imihanda, mu mirima, mu mashyamba, ku nkengero z’inzuzi n’ahandi henshi.

Umuntu yakwibaza ati ese ni iki abayobozi b’abakoloni bakoze mu kuyirwanya ? Ese ni iki Umwami Mutara III Rudahigwa n’abatware bakoze mu kuyihashya ? Ese ni iki abamisiyoneri bakoze mu kuyirwanya ? Ese iyo nzara yagize izihe ngaruka ku banyarwanda ?

 

INGARUKA ZATEWE N’INZARA YA RUZAGAYURA 1943-1944 MU RWANDA

 

Nyuma y’uko hafashwe ingamba   zinyuranye zo kurwanya inzara ya Ruzagayura, abaturage babishishikarijwemo n’abategetsi b’abakoloni ndetse n’abatware bahinganye ubwira. Ibyo byatumye inzara irangira, nyamara yasigiye Abanyarwanda benshi ingaruka ziremereye.

Guhera mu ntangiriro z’i 1944, Abanyarwanda bahinze ibishyimbo, amashaza, ibirayi, imyumbati n’ibijumba. Kubera uburumbuke bw’imvura yaguye mu buryo buhagije, umusaruro wariyongereye, Ibigega byongera guhunikwamo, abari barasuhutse bagaruka mu ngo zabo. Ubwo abamisiyoneri bahagaritse gutanga amafunguro . Inkambi z’ingarisi zirafungwa, Nuko ahagana muri Nyakanga 1944, abategetsi b’abakoloni bahagarika kohereza amakamyo y’ibiribwa mu Rwanda. Mu mpera z’umwaka w’i 1944, aba aribwo hatangazwa ko inzara yarangiye mu gihugu.

N’ubwo inzara ya Ruzagayura yamaze umwaka umwe, yahitanye abantu benshi cyane. Abamisiyoneri b’abagatolika batangaje muri raporo ngarukamwaka yo hagati y’i 1939 n’i 1945, ko u Rwanda rwatakaje abantu bagera ku 300 000, harimo n’abasuhukiye mu bindi bihugu nka Tanganyika, Uganda na Congo Mbiligi. Muri iyo raporo bavugaga ko abasuhutse bageraga ku 75 000.

Iyo mibare yaturutse muri raporo z’abategetsi b’Ababiligi, nabo bayihawe n’abatware b’Abanyarwanda. Gusa nk’uko nabo babyivugira, ababaruraga bibagirwaga rimwe na rimwe kubara abana, abagore, abarwayi n’abasheshakanguhe bapfuye cyangwa se bahunze iyo nzara. Ibyo bituma rero umuntu yibaza niba iyo nzara itaba yarahitanye abantu barenga umubare w’abatangajwe muri iyo raporo !

Inzara ya Ruzagayura yangije kandi byinshi, itera n’ubujura bukabije mu gihugu. Ubwo bujura bwakwiye mu turere twose tw’u Rwanda, cyane cyane utwari twarayogojwe n’inzara. Bwakorwaga n’ingeri zose. z’Abanyarwanda : Abana, abagabo, abagore, abafundi, abakozi b’abapadiri bibaga ibiribwa mu mirima y’abaturage, mu bubiko bwa misiyoni, mu ngo z’abaturage n’ahandi hantu henshi. Mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda, nko muri teritwari ya Gisenyi , ubwo bujura bwafashe indi ntera kugera aho abaturage  batatinyaga gutega ku nzira bagenzi babo bavuye kuri za misiyoni bakabagusha mu gico cyabo (ambush, embuscade), maze bakabambura ibiribwa bahawe.

Ibyo byateje umutekano muke mu gihugu, bizana urwikekwe n’umujinya mwinshi mu Banyarwanda. Ahanini, uwo mujinya waturukaga ku bukana bw’inzara no ku buremere bw’umusanzu watangwaga n’Abanyarwanda. Muri uwo musanzu niho habarizwaga imirimo y’agatunabwene. Muri iyo mirimo, Abanyarwanda bakubitwaga ikiboko ubutitsa. Ibyo byatumye bijundika abatware n’abategetsi b’Ababiligi. Abatware batakubitaga abaturage ikiboko barahanwaga. Aha twavuga nk’abatware François Rwabutogo, wo mu Buganza na Simon Nyiringondo wo mu Mirenge, bahanishijwe kunyagwa inka zabo kubera ko batakubise abo bayoboye cyangwa se ngo babakoreshe mu bundi buryo bukarishye.


Abatware nabo bageze aho barakarira cyane Ababiligi kubera ibyo babakoreshaga.Abanyarwanda  barakariye kandi abamisiyoneri kubera ko bananirwaga kubavugira, ahubwo ugasanga bafatanya n’abategetsi b’Ababiligi mu gukarishya imibereho yabo. Uwo mujinya watumye ndetse Abanyarwanda bifuza guhindurirwa igihugu kibakoloniza. Bamwe muri bo batangiye icyo gihe gutekereza kurwanirira ubwigenge n’ubusugire by’igihugu cyabo.

 

Imvano y’inkuru n’ifoto : Internet

 

 

 

Last modified on Thursday, 17 September 2020 09:38

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd