Inzira ya Gicurasi

Inzira ya Gicurasi”wari umuhango w’igisibo cyo kwibuka urupfu rwa Ndahiro Cyamatare,urupfu rwabaye isoko y’imiziro mu mateka y’Ibwami”

inzira ya Gicurasi cyangwa se gukura Gicurasi,ingoma z’imihango zavugirizwaga guhanuza,gutsirika,guhosha ibyorezo cyangwa se Kugangahura.Umuhango wo Gukura Gicurasi,ukomoka ku rupfu rwa Ndahiro Cyamatare waguye mu Bugamba ho mu Kingogo azize amahari y’ingoma.Ibikomangoma by’I Rwanda byasubiranyemo:bimaze kugandira Ingoma,ntawe ucyumvikana n’undi.Nsibura Nyebuga w’I Bunyabungo ahera kuri izo mvururu atera u Rwanda agambiriye guhorera se Murira Muhoyo waguye mu gitero cyari cyagabwe na Mibabwe Mutabazi sekuru wa Ndahiro Cyamatare.

Yuhi II Gahima amaze gutanga,Abiru bimitse Cyamatare,amwita Ndahiro II Cyamatare wari umaze kwima ingoma asimbuye se Yuhi II Gahima ahasanga mu w’1477 kugeza mu w’1510.Bene se:Bwima na Bamara,bimika Juru.U Rwanda rucikamo ibice bibiri:Igikomangoma Juru,yigarurira igice cyo hakuno ya Nyabarongo (u Buriza),na ho uburengerazuba buyoboka Ndahiro.Ndahiro yari afite imitwe y’ingabo 3:Ingata,Abagunga n’Inkindi”.Abana yabyaye ni Ndoli na Kibogo,babaga ku Mukingo.Ubwo mu gihugu byari bimeze nabi,amahari yo kurwanira ingoma acumba,Ndahiro Cyamatare,yagize amakenga akomeye cyane,ahita afata igikomangoma Ndoli wagombaga gusimbura se ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge Nyabunyana wabaga I Kalagwe.Kungira ngo hato umuryango we utazashira ,U Rwanda rukabura Umwami.Ndahiro Cyamatare yakomeje kurwanya Juru,ashirwa amutsinze,amutsinda I Gitambi ho mu Buliza(ubu ni Ntarama mu Karere ka Rulindo),hateganye n’I Gasabo.Aba Juru banga ku izima ,ni bwo bimitse Bamara ba Yuhi II,wari mwene Se wa Juru.

Juru amaze gupfa,Igikomangoma Bamara amaze gusimbura mukuru we Juru yamenye ko Cyamatare yahungishirije Ndoli I Kalagwe k’Abahinda,ashaka uburyo bwo kuzamwica,yoherezayo Bwimba mwene se,yiyise intumwa ya Ndahiro,ariko baje kumutahura,ndetse bamwicira mu nzira ataha.

Muri icyo kibariro,Nsibura mwene Muhoyo,yima I Bunyabungo,bukeye yibuka ibyo Abanyarwanda bagiriye se,ni bwo atumye kuri Bamara ngo bafatanye na Nzira ya Muramira,Umwami w’u Bugara,yohereza ingabo zitwa Abakongoro.Ndahiro Cyamatare yari yahagurutse ku Mukingo wa Nduga,ajya gutura I Gitarama cya Bugamba(Kibirira-Gisenyi) hamwe n’umugabekazi n’abagore be bose,barimo Nyabacuzi,Nyina wa Ndoli.

Nsibura Nyebuga atera Rwanda rwa Ndahiro Cyamatare,urugamba rw’injyanamuntu rwabereye muri Komini Kibilira(ubu ni mu karere ka Ngororero),Ingabo ze zose ziramutererana icyarimwe,maze anesherezwa I Gitarama,barayimanuka,bageze mu kabande,ku nkombe z’umugezi wa Kibilira,arakomereka,kuko yirasaniraga wenyine.Ndahiro II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama ,yambutse umugezi wa Kibilira,aho yakomerekeye hitwa mu Irasaniro.Avuye mu irasaniro,yambuka umugezi wa Kibilira avirirana,kuva ubwo hacibwa iteka ko nta mwami uzongera kwambuka umugezi wa Kibilira ,kuko wanyoye amaraso ya Ndahiro II Cyamatare,amaze kuwambuka,afata mu Rugarama ariho hiswe Rubi rw’Inyundo,aba ariho agwa mu muheto w’Abakongoro.Akimara gutanga,Umugabekazi n’Abagore ba Ndahiro bose,Abanyabungo,bababambira mu Rwegekangabo,hiswe mu miko y’Abakobwa.Ingoma-Ngabe Rwoga ababisha barayinyaga n’Indamutsa yayo Banguhirubusa.Ubwo u Rwanda rwasaga n’urugiye kuzima,ruzize amacakubiri yo kurwanira Ingoma.Nsibura yayogoje u Rwanda,atera no mu Bugesera guhorera se,bishe bakananyaga nyina.Yaguyeyo azize igikomere cyo mu muhigo.Abanyabungo bamaze imyaka 11,bidegembya mu Rwanda nta mwami rufite,nta muganura uba.

Nsibura Nyebuga yari Umwami w’I Bunyabungo akaba uwa Murira Muhoyo.Yari yaravukiye mu Bugesera aho nyina yaje amutwite azanyweho umunyago n’Ingabo zo mu Bugesera,zari zaratabaye Mibambwe Mutabazi mu gitero yari yaragabye I Bunyabungo,agamije guhorera myina Nyiramibambwe Abashi batwikiye mu nzu,igihe Abanyoro bateye u Rwanda inzu y’Ibwami igahungira I Rusozi n’I Bukavu.Kugira ngo ahorere nyina Nyiramibambwe,Mutabazi amaze guhashya Abanyoro,atera Murira Muhoyo,atabawe na Nsoro II Sangano ‘I Bugesera,na Ntare I Rushatsi w’I Burundi.Murira Muhoyo agwa ku rugamba.Umugore we utwite ajyanwaho iminyago n’ingabo z’I Bugesera.Ni bwo ahabyariye Nyebuga.Amaze gukura,Abanyabungo baza kumwiba mu Bugesera baramwimika.Ubwo rero atera u Rwanda rumaze kugendererwa n’amahari,anagambiriye guhorera se Murira Muhoyo.

Ndahiro Cyamatare yatanze muri Gicurasi.Uko kwezi kwamubereye ukw’injyanamuntu,bituma mu Rwanda urwibusto rw’urwo rupfu rugira umuhango wiswe “Gukura Gicurasi” ari bwo kwerera ukwezi gushya kwa Kamena,cyangwa se kwirukana imiziro,mu bwiru bikitwa “Gusenda imisaka”.Iyo mihango isozwa n’umuhango w’umuganura.Kamena yabonekaga ngo ikuye Gicurasi,ingoma zikavuga,abarongora bakarongora,imandwa zikabandwa.Na ho mu Gisibo cya Gicurasi,Umwiru mukura yagiraga ati:

Umva rubanda

Ingoma ziraziritse

Ntawe umara urubanza

Ntawivuga

Ntawe uvuza impundu

Nta ngoma yongera kuvuga

Keretse”Indamutsa”

Urupfu rwa Ndahiro Cyamatare rwabaye isoko y’imiziro mu mateka y’Ibwami

Umugezi wa Kibilira uturuka mu misozi ya Gitarama na Rugarama,wagera I Gatumba ukiroha muri Nyabarongo ku mpamvu z’uko wanyoye amaraso y’Umwami,waciriweho iteka y’uko nta Mwami uzongera kwambuka uwo mugezi wa Kibilira,wabaye inkora maraso ya Cyami.

Izina Ndahiro ryakuwe n’iryo shyano ry’urupfu rwapfakaje u Rwanda rukanyagwa n’Ingabe yarwo Rwoga, u Rwanda rukirenza imyaka isanga 11 muri ako kangaratete,rwaciriweho iteka ry’uko nta Mwami uzongera kwitwa iryo zina Ndahiro ry’Umwami.

Ikindi kandi ni uko mu ntekerezo z’Ubwiru,Ibwami hari Igisibo cya buri mwaka cyagenewe Ndahiro wa 2.Icyo gisibo kikajyana mu Bwiru n’”inzira ya Gicurasi”.

Imvano mu gitabo:Imizi y’u Rwanda,Amateka y’u Rwanda kuva mu wa 300 kugeza mu w’1900 cy’Umwanditsi akaba Umusizi Nsanzabera Jean De Dieu.

Last modified on Sunday, 31 July 2016 16:15

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd