Umuhango wo kurya umunnyano

“Mu muco wa banyarwanda,nyuma y’iminsi umunani habagaho umuhango wo kurya ubunnyano.”

Kurya ubunnyano ni umwe mu mihango ya Kinyarwanda iba mu muco karande twarazwe n’abatuboneye izuba,akaba ari umuhango wakorwaga mbere yuko bita umwana wavutse izina.Muri iyi nyandiko tukaba tugiye kubagezaho uk byakorwaga n’impamvu nyamukuru Abanyarwanda bitaga umwana izina.Dore uko byakorwaga:

Umuhango wo kurya ubunnyano,,wakorwaga umwana amaze iminsi 8 avutse,bafataga amasuka y’udufuni,bagaha abana bakiri bato,bakajya guhinga hafi aho y’urugo,iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo,bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.Ku ntara basasagaho amakoma,bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga,kandi bagizemo utubumbe twinshi,buri mwana akagira akabumbe ke.Akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima.Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho,abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bagafungura,bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana.Ng’uko kurya ubunnyano,kubyita ubunnyano n’uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo bamaraga kurya,ntibabahaga amazi yo gukaraba,barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere yaw a mubyeyi,bavuga bati:Urabyare abana benshi,abahungu n’abakobwa”N’uko abana bakita uruhinja amazina”.Abana ntibatahaga iwabo imuhira na nyina w’umwana ntiyahagurukaga aho yicaye,kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara.Nyina yabaga yamuhaye amata,yamuhaye ibere,agira ngo annye cyangwa anyare vuba.

Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa kunyara,bamutamikaga itabi akaruka,bakabona kugenda.Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi,agapfa.Ubwo buryo akaba ari bwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.Mu Ngoma y’I Gisaka cy’epfo hamwe na hamwe,nko mu Buganza,abana bafite akabyino babyinaga,bajya gusuka ku nsina ibyo bakuye ku kiriri.Insina akenshi yabaga ari iy’inyamunyo.Haza abana umunani,bane b’abahugu na bane b’abakobwa bose b’amasugi(bafite ba se naba nyina).Barazaga bagakikiza urutaro (intara) bayoreyehe ibyo ku kiriri,bakayiterura rimwe bagenda urunana bakabyina ngo:Bwerere yavutse,Bwerere yakura,Bwerere yavoma,Bwerere yatashya(Yatanya),Bwerere yahinga…Bagasuka ku nsina bavuga ngo:Dore aho nyoko yakubyariye”Bakajya no ku yindi nsina babyina kwa kundi.Batanga insina ebyiri cyangwa se eshatu,bagasukaho ibyo ku kiriri.Insina basukagaho ibyo ku kiriri(ibyo basigaje barya ubunnyano) yerekanwa n’umugore washashe ikiriri.

Insina iba iy’umwana,ababyeyi bazira kuyimunyaga.Iyo ari umukobwa agashyingirwa kure,igitoki barakimugemurira.Uwo munsi babaga bashakiye umwana ingobyi ebyiri iy’uruhu rw’inka n’iy’uruhu rw’intama,bakazimukozaho,kugira ngo imwe nibura bamuheke mu yindi.Iyo babigenjeje batyo bukeye bakamuheka muyo batamukojejeho icyo gihe ,imusurira nabi,agapfa.Umwana w’uruhinja iyo afite mukuru we,ku munsi wo gusohoka baramumuhekesha,kugira ngo bazahore barutana,umukuru ntarutwe na murumuna we,bitewe n’uko yazingamye.

Icumu n’ingabo n’umuheto,cyangwa ishinge umugore yasohokanye,babimanika mu ruhamo rw’umuryango,kirazira kubijugunya gusa.Igice cya kabiri tuzavuga impamvu nyirizina yatumaga bita umwana izina,n’indi mihango yo kwita izina yakurikiragaho

Last modified on Sunday, 31 July 2016 17:16

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd