Imwe mu mihango yakorwaga n’abanyarwanda bakera

Kuraguza ni ibikorwa byakorwaga n’abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo bamenye niba bazagira intsinzi.Kuraguza no Kuragura kw’abanyarwanda,ntabwo bwari ukuyoba cyangwa se ibikorwa by’ubujiji,nk’uko benshi babyibwira.Cyari igikorwa kigaragaza ko abanyarwanda biyitagaho,bifuza kumenya uko bahagaze kumenya icyerekezo cy’aho bifuza kugera,n’ibindi.Abapfumu guhanuzwa,babaga bazwi mu gihugu,ushatse kubyiyitirira ku b’impamvu runaka,akabihanirwa ndetse bikomeye kugeza no ku gihano cy’urupfu.Ibyo kandi si n’igitangaza cyane,kuko no mu Bayahudi tugira ikitegererezo mu by’iyobokamana,bagiraga abahanuzi babaza,muri abo twavuga nka:Samuel,Eli,Natani,Eliya,Elisa n’abandi.Abo bose abami n’abatware n’abandi benegihugu bajyaga kubabaza iby’ahazaza habo n’icyo Imana ibifuzaho ko bayikorera.Abahanuzi babifashishaga mu kumenya uko ibitero bagabaga mu mahanga nizagenda n’ibindi.Muri make,abapfumu bo mu Rwanda rwo hambere bari abahanuzi b’icyo gihe.

Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo ari cyo cyose,guhiga,ku rugamba,gukora ubukwe,cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye,bagombaga kubiraguriza,kugirango bamenye niba bizatungana cyabgwa se niba bitazatungana birimo inzitizi,bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugira ngo bizatungane aribyo bitaga guhabwa intsinzi.Kuraguza mu gihe cya kera byafatwaga nko kubaza,gusesenguza cyangwa guhanuza ku bakurambere n’abanyabwenge,bitaga ba “Bamenya”bamenyaga n’ibitagaragara,kugira ngo umenye niba gahunda uteganya nta nzitizicyangwa se ibihato zizagira ukabasaba kugutsindira abanzi,kugutsindira abagome,kugutsindira abambuzi,no kugutsindira abajura muri izo gahunda zawe zose.Kuragura byakorwaga nabo bitaga” Abapfumu” bagereranywa na Bamenya,ari bo bahanuzi b’icyo gihe.

Uko wo muhango wakorwaga

Amateka yo kuragura no kuraguza agaragaza ko,muri rusange iyo wajyaga kuraguza wagombaga kujya kureba umupfumu wafatwaga nk’umuhanuzi,ukamugezaho gahunda zose uteganya,ubundi akakuragurira akoresheje inzuzi n’ibindi;zakwera ukaba ufite amahirwe muri gahunda zawe,zakwirabura ukaba nta mahirwe ufite muri izo gahunda ukaba wazireka,cyangwa se akagushakira intsinzi yo kugira ngo izo gahunda zawe zizagende nk’uko ubyifuza.Mu Rwanda baragurizaga ibintu byinshi,birimo n’iyo bajyaga kugushinga imirimo bagombaga kujya kuguhanuriza(kukubariza),cyangwa se kubaza abakurambere kugirango barebe niba uwo murimo uri bukwerere(bari busange ukwiriye koko),cyangwa uri bukwiraburire(bari busange utawukwiriye),bakabona kuwugushinga cyangwa bakawukwima kubera ibyo ndagu zabaga yerekanye.

Muri byinshi baragurizaga harimo no gusaba umugeni.Iyo bajyaga gusaba umugeni ;babanzaga kumuraguriza ngo barebe ko adafite amaraso y’indurwe(amaraso adasama),bagahanuza ko uwo mugeni atazabazanira ubujyahabi n’ibindi.Mu kuraguriza umugeni ,bajyanaga imbuto n’inkoko bakayuhira(kuyiha amacandwe y’umuhungu basabira umugeni) bakayibwira bati:”Mana y’I Rwanda ,ndahaguruka nkajya gusaba Nyiranaka mwene Naka,ntasame,sinzire uruhanga rwe,sinzire ko twararanye,sinyagwe n’amaherere;nusanga ntabizira,were”.Inkoko bakayibaga,iyo yirabuye cyane baramurekaga ,n’iyo yeze cyane barayirekaga.Iyo yeze gato ,bayikurikizaga inzuzi n’ingimbu ;byera byose ,bakabona kumusaba.

Ibi byerekana ko Abanyarwanda bitwararikaga muri byose,kandi batapfaga kugira icyo bakora batabanje kukiraguriza(kubaza cyangwa guhanuza) kugira ngo bamenye ko kiri bugende neza,cyaba gifite inzitizi bakazishakira igisubizo gihamye ari cyo bitaga intsinzi.

Ubutaha tuzabagezaho ibyo bifashishaga.

Last modified on Friday, 26 August 2016 11:41

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd