Ubukwe bwa Rutangarwamaboko

Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste ni umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza, azwi ku izina ry’Umupfumu, ni umwunga akomora kuri Sekuruza Rutangarwamaboko.

Rutangarwamaboko yarongoye Umuziranenge Sana Cynthia tariki ya 30 Nyakanga 2017, ubukwe bwabo bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga I Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi ari ho Rutangarwamaboko akomoka.Muri ubu bukwe nta muntu wahejwe, umuntu wese ubishaka yarabutashye, nkuko byagendaga mu muco wa Kinyarwanda.

Aho ubukwe bwabereye hari hateguwe amahema yo kwicaramo, hatatse Kinyarwanda mu mabara y’umukara n’umweru. Umweru usobanuye icyiza naho umukara ugasobanura ikibi, bivuze ko ibyiza n’ibibi bisimburanwa mu buzima ariko icyiza kiganza ikibi.

Umugeni bamuzanye  mu ngobyi ya kinyarwanda bamushyira hasi nuko bahamagara Rutangarwamaboko ngo aze arebe umugeni we. Aramusanganira, abasaza baramubwira ko agiye kurongora umugore we. Rutangarwamaboko afata umwishywa, mu mwanya w’impeta zikoreshwa muri iki gihe, awambika Umuzirangenge nk’ikimenyetso cy’uko amurongoye abaye umugore we. Umwishywa ni ikimenyetso, n’isezerano ry’abashakanye.

 muganga

Impamvu bahisemo icyatsi cy’umwishywa ni uko ari icyatsi gikomeye kihanganira izuba no mu gihe cy’icyanda cyo gihora gitoshye kikarandaranda ibi bikava ku nshinga kwanda bivuze kwaguka. Imigenzereze n’imibereho y’icyo cyatsi nibyo baba bifuriza abashakanye igihe bawambika umugeni.

 bafungura

Ibyo kurya byo muri ubu bukwe byari ibya Kinyarwanda gusa ndetse n’aho byari biteretswe n’uko byateguwe byose ari Kinyarwanda. Ibyo kurya babizanaga ku nkoko, hari ibihaza, amateke, imyumbati n’ibishyimbo, impungure n’ibirayi by’amaganda, inyama zari zitogosheje, amashaza n’ibindi byinshi bya Kinyarwanda ndetse n’umutsima w’amasaka wakoreshejwe mu cyimbo cy’umutsima wa kizungu ukunze gukoreshwa mu bundi bukwe bwo muri iki gihe.Hari ibyo kunywa nk’inzagwa, ubushera, ikigage n’amata, gusa hari na za Fanta nkeya ku bantu batanywa ibyo bintu.

basangira

Abageni baririye ku mbehe kandi barakaraba barisha intoki, n’abandi baboneraho bararya ndetse ugatwara n’icyo kunywa ushoboye. Ni ibirori byari byateguwe neza cyane ku buryo nta muntu wahageze ngo abure ibyo kurya, keretse utarabishakaga.

Igice cya nyuma cyabaye icyo gutanga impano, Rutangarwamaboko aha umwari we impano y’impuzu ifunze neza by’umwihariko wa Kinyarwanda n’uko n’abandi bakurikiraho batanga impano ibirori birangira bityo.

Abageni bagiye kwifotoreza mu Rukari I Nyanza, ibirori byasusurukijwe n’itorero Abakundamuco naho umusangiza w’amagambo yari Rukizangabo Shami Aloys.

Twabibutsa ko Rutangarwamaboko na Umuziranenge bakoze ubukwe gakondo nyuma y’uko Kuwa 16 Nyakanga 2017 bakorewe umuhango wo gusaba no gukwa, uwo muhango wabaye aba bombi badahari nk’uko byangendaga mu myaka yo hambere.

Tariki 21 Nyakanga 2017 bagiye mu biro by’Umurenge wa Remera basezerana mu buryo bw’amategeko. Ibi ni itandukaniro rikorwa ubu, abandi babanza kujya gusezerana mu mategeko hanyuma bakazakora umugenzo wo gusaba no gukwa gusezerana byararangiye.

Mu muco wa Kinyarwanda bagira bati:”Urugo Ruhire, Muzabyare muheke hungu na kobwa.”

 

Last modified on Sunday, 20 August 2017 23:29

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd