Umutambagiro w’Umuganura wa 2017

Umutambagiro w’Umuganura w’umwaka wa 2017 watangiriye I Nyamirambo ahazwi nko kuri Rafiki ukomereza Biryogo-Gakinjiro-Rubangura-Kwa Rando uzozerezwa muri IPRC Kicukiro aha komereje igitaramo nyarwanda.Ni umutambagiro w’itabiriwe  n’abantu bavuye mu nzego zitandukanye Ralc,umujyi wa Kigali,abahanzi,abanyabugeni,abikorera.

Insanganyamatsiko y’umuganura w’uyu mwaka igira iti:”Umuganura ni isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira urugangazi n’urukerereza”.

20170821 145813

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco  Dr James Vuningoma yatangaje ko buri mu nyarwanda agomba kuganura,kwishimira ibyo yagezeho; ari mu buvuzi,mu bucuruzi,mu burezi,ubukerarugendo,ibikorwaremezo,mu buzima,mu ikoranabuhanga,ubuhinzi n’ubworozi n’izindi nzego.

Kera umuganura wabaga Umwamwi agahura n’abanyarwanda bakaganura ku musaruro babaga bejeje mu buhinzi(amasaka,uburo) ndetse n’ubworozi.

Yakomeje avuga ko no mu muryango,abantu bagomba kwicara bakareba ibyo bagezeho,umunyeshuri akishimira ko yatsinze ku ishuri.Yaba yaransinzwe akigaya.

biryogo

Muri iki cyumweru hatangiriyemo Iserukiramuco ry’Umuco n’Ubuhanzi rizajya riba buri gihe nyuma y’Imyaka ibiri.Mu gitaramo cyabereye muri IPRC Kicukiro aho Itorero ry’igihugu Urukerereza,abahanzi nka Mani Martin,Marshal,Patient Bizimana bataramiye abari bitabiriye iki gitaramo.

abakobwa

Mu ijambo Intore Tuyisenge Jean De Dieu yavuze mu gitaramo cyatangije iserukiramuco ry’Umuco n’Ubuhanzi yashimiye Ralc na Minispoc batekereje iri serukiramuco.Ashimangira ko abahanzi bose biyemeje kugendana n’intore izirusha intambwe,bagakomeza umuvuduko u Rwanda ruriho bakagendana n’abandi.

intore isoko

Dr Vuningoma yatangaje ko iki cyumweru ari umwanya w’abahanzi kugaragaza impano zabo,kandi avuga ko  iki gikorwa kitazasubira inyuma kandi abahanzi bahari.

Last modified on Thursday, 24 August 2017 08:14

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd