Tariki 27 Kanama mu gihugu hose bizihije umunsi w’umuganura.Uyu mwaka Umuganura wijihijwe mu midugudu itandukanye,naho ku rwego rw’igihugu, umuganura wizihirizwa I nyanza mu ntara ya Majyepfo.
Mu mudugudu wa Rusisiro uherereye mu kagari ka Rugarama,Umurenge wa Nyamirambo abaturage bahuriye hamwe nabo baraganura,baraganira, bungurana ibitekerezo.
Abafashe amagambo bose basobanuraga Umuganura icyo aricyo,bakagaragaza icyo abantu baganura muri iyi minsi.Bashimangiraga cyane kuganura ku iterambere igihugu cyagezeho ari amazi meza,umuriro,kwivuza,imihanda,ikoranabuhanga,amashuri y’abana n’ibindi; kandi ko hatariho ubumwe nta cyagerwaho.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusisiro, Nyundo Justin yasabye abaturage gushyira hamwe,bakitabira gahunda za Leta,bakitabira umugoroba w’ababyeyi.Bagashyigikira ibyagezweho,bakabirinda,bakirinda uwabyangiza wese,akabasubiza inyuma. Maze u Rwanda rugakomeza rutere imbere.
Insanganyamatsiko y'umuganura mu 2017 igira iti:”Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”
Mu birori byabereye I Nyanza, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko:" umuganura ari umwanya abantu bakwiye kuzirikana ubumwe bw’abagize umuryano no gusabana.Abanyeyi n’abana bakagira ubusabane hagati yabo, ababyeyi bakazirikana inshingano zabo, ababyirutse bagakora bateza imbere imiryango yabo".
Umuganura ni ijambo riva ku nshinga “Kuganura”,risobanura kurya ku musaruro wa mbere.Ni ibirori bifite intangiriro ya kera mu mateka y’u Rwanda aho muri Kanama umwami yaganuraga hamwe n’abaturage bakaganura ku myaka yabaga yeze.
Umuganura w’uyu mwaka wizihijwe tariki 27 Kanama byari biteganyijwe ko wizihizwa tariki 04 Kamana ariko byari byahuriranye n’umunsi w’itora ry’umukuru w’igihugu.
Umuganura ukaba wizihizwa ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama