Inzego 7 z’Impeta z’Ishimwe mu Rwanda

Politiki y’Igihugu y’Itangwa  ry’Impeta z’Ishimwe, nk’uko biteganywa n’itegeko No 13 bis/2009 ryo ku wa  16/6/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe , impeta z’Ishimwe zitangwa na Perezida wa Repubulika  cyangwa undi yagena.

Dore impeta z’Ishimwe zejemwe mu Rwanda:

1.Impeta yo kubohora Igihugu (National Liberation Medal):Uruti.

Ni impeta ihabwa Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagaragaje ubwitange mu kubohora no kurinda Igihugu. Ikoze muri Zahabu.

2.Impeta yo kurwanya Jenoside (Campaign Against Genocide Medal):Umurinzi

Ni impeta ihabwa Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagize uruhare mu kurwanya Jenoside ndetse no mu  guhagarika  Jenoside yakorewe Abatutsi muri mu wa 1994. Ikoze muri Zahabu.

3.Impeta y’Ubucuti: Igihango.

Ni impeta ihabwa abakoze ibikorwa bihebuje by’ingirakamaro kandi by’intangarugero, biteza imbere ubucuti bw’u Rwanda n’amahanga n’ibikorwa bihesha ishema Igihugu ku rwego mpuzamahanga.

4.Impeta y’Icyubahiro: Agaciro

Ni impeta ihabwa abayobozi b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga baranzwe n’ibikorwa biteza imbere Igihugu mu miyoborere, ubukungu, imibereho n’imibanire mu Rwanda no ku rwego  Mpuzamahanga.

5.Impeta y’Umurimo: Indashyikirwa

Ni impeta ihabwa abakoze ibikorwa bihebuje bateza imbere ubumenyi,  ikoranabuhanga, ubukungu n’imibereho myiza n’imibanire y’abaturage n’ibindi.

6.Impeta y’Umuco: Indangamirwa

Ni impeta ihabwa umuntu wagerageje ibikorwa bihebuje mu guteza imbere umuco w’u Rwanda.

7.Impeta y’Ubwitange: Indengabaganizi

Ni impeta ihabwa umuntu wakoze igikorwa cy’ubutwari kirimo ubwitange, gutinyuka,gukiza ubuzima b’undi/abandi; kikabera urugero abantu benshi; hazakoreshwa  isanzwe ikoreshwa mu rwego rwa gisirikare.

Kugera mu 2018, hamaze gutangwa impeta 3 arizo; Impeta yo kubohora Igihugu, Impeta yo kurwanya Jenoside n’impeta y’Ubucuti. Hanatanzwe kandi Impeta za gisirikare zitandukanye ku ngabo z’Igihugu na Polisi y’igihugu.

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd