Umuntu iyo agiye huginga maze mu ihinga igitaka kikamugwa mu kanwa,ngo ntabwo apfa muri uwo mwaka,arawurya. Umuntu amara gukwikira isuka akayisiga amase ngo idasaza vuba,barongera bakayisiga amavuta. Kirazira kurenga aho baharuriye isuka,ngo uharenze arwara imitezi. Umuntu ujya guhinga inzuzi,amara guca amayogi,akenda intoshon’ingata akayicaraho,intosho akayihirika,ngo uko…