Imiziririzo “Umuntu n’ibyo mu murima”

  • Umuntu iyo agiye huginga maze mu ihinga igitaka kikamugwa mu kanwa,ngo ntabwo apfa muri uwo mwaka,arawurya.
  • Umuntu amara gukwikira isuka akayisiga amase ngo idasaza vuba,barongera bakayisiga amavuta.
  • Kirazira kurenga aho baharuriye isuka,ngo uharenze arwara imitezi.
  • Umuntu ujya guhinga inzuzi,amara guca amayogi,akenda intoshon’ingata akayicaraho,intosho akayihirika,ngo uko intosho yihirikana ko n’ibihaza byihirika.
  • Iyo bagiye guhura imyaka,babanza kurema ngo idatuba.Bareba intosho bakayigereka hejuru y’ingata,bagashyiramo ibyo bahura.Uremya akenda ikibando agakubitaho agira ati:”Indengo imwe,eshanu,esheshatu,iya cumi y’umugenzi.”Ni uko abahura bagahura ni uko imyaka igatubuka.
  • Iyo bahura birinda kurundisha inkoni,barundisha amashyi,ngo bidatubya imyaka.
  • Byongeye iyo bahura imyaka,nta muntu waza ngo anyure haruguru y’aho bahurira.
  • Kirazira kuyoresha urushyi barimo guhura ngo baguhe,ngo ni ugutubya imyaka.
  • Iyo bamaze guhura bazana intara bakayiyoresha yubitse(ntibakoresha intoki) bagaterera hejuru,bagasamisha imbere h’intara.Utwo bagosoye bakadusuka mu cyo babikamo,basukira hejuru y’agaseke(umuseke)
  • Iyo bajya guhura imyakaiyo ariyo yose(ibishyimbo,amashaza,amasaka..)umwana w’umuhungu cyangwa se umugabo,ni we ubanza kuyikubitamo inkoni,umugore cyangwa se umukobwa akabona guhura.Umugore iyo abanjemo inkoni ngo imyaka iratuba,nta mugore urema,harema umugabo.
  • Ihura iyo rirangiye bagiye kugosora,uwananje gukubita inkoni na none ni we ubanza kugosora,abagore bakabona ubugosora,bitagenze gutyo ngo imyaka iratuba.
  • Umuntu iyo yanitse amamera,nta waza ngo ayakozemo umuhunda,iyo akojejemo umuhunda,ngo aba ateye kurwana abazanywa inzoga z’azo mamera.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd