Zimwe Muri Zakirazira Z’umuco Nyarwanda

Mu mibereho y’abanyarwanda har kirazira zabaranganga mu mibereho ya buri munsi, bikabafasha kubaho bubahana cyangwa bubaha abandi n’ibintu. z’umuconyarwanda yari imico mibi umunyarwanda wese agomba kwirinda mu kubaho kwe.

Umunyarwanda wese ufite umuco agomba kumenya ibigenderwaho mu ndangagaciro zimuranga ndetse na Kirazira z’umuconyarwanda zagaragaza imico mibi umunyarwanda wese agomba kwirinda kugirango akomeze kuba umuntu urangwa n’ubumuntu n’ubunyarwanda, ukunda ikiza akanga ikibi akanakiziririza. Bigatuma babana neza, bakagira ishema n’icyubahiro.

Kirazira kumena amaraso y’umuturanyi
kirazira kumena amaraso y’uwo mwahanye igihango n’abe bose
kirazira kwihekura
kirazira kumena amaraso y’uwo mwashakanye n’abe bose
kirazira kumena Amaraso y’abo mwahanye inka n’abageni n’abe bose
kirazira kumena amaraso y’abo mwahanye amazi n’umuriro n’abe bose
kirazira kumena amaraso y’uwo mwasangiye akabi n’akeza
kirazira kumena amaraso y’abaziranenge
kirazira kumena amaraso y’abagore n’abakobwa
kirazira kumena amaraso y’abanyantegenke; abasaza,abakecuru, ababana n’ubumuga.
kirazira kugira umururumba
kirazira kugira India nini
kirazira kuba igisambo
kirazira guhemuka
kirazira gusuzugura abakuru
kirazira kutita kubabyeyi
kirazira kumena ibanga
kirazira kwiyandarika, kutiyubaha
kirazira guhubuka
kirazira kuvugaguzwa
kirazira kuvuga ibiterekeranye, ibiteye isoni
kirazira guta imshingano z’ububyeyi

Ifoto interinete

Last modified on Tuesday, 21 April 2020 14:19

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd