1978, Imirage y’Afurika Yagiye mu Mirage y’Isi

March 16, 2024

Mu nama ya kabiri yabaye 5-8 Nzeri  1978 I Washington (USA ) Komite Ishinzwe  Gushyira Imirage y’Ibihugu ku Rwego rw’Isi (World Heritage Committee), yashyize imirage itatu yo muri afurika ku rwego rw’isi.

1. Ikirwa cya Gorée (île de Gorée-Senegal)

Ikirwa cya Goree (île de Gorée) cyashyizwe mu mirage y’isi mu kiciro ndangamuco. Ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Atalatika, hakurya y’umujyi wa Dakar, Hagati y’ikinyejana cya 15-19, cyari icyicaro cy’ubucuruzi bw’abanyafurika . Cyayobowe n’abanyaporutigali, abanyaholande, abongereza n’abafaransa.

Inyubako zaho zigaragaza ubuzima abacakara babagamo kuri icyo kirwa nk’inzu bacururizwagamo. Ubu hakoreshwa mu kwibuka uburetwa  ikiremwamuntu cyabayemo ndetse nk’ingoro y’Ubwiyunge.

2. Urusengero rwa Lalibela (Rock-Hewn Churches-Ethiopia)

Insengero 11 zo mubutaka zigaragaza Yeruzalemu Nshya zo mu kinyejana cya 13 ziherereye mu karere k’imisozi mu gihugu cya Etiyopiya. Ni hafi y’imiturire gakondo, mu nyubako z’ibiziga. Lalibela ni ahantu nyobokamana ku bakirisitu bo muri Etiyopiya , n’ubu ni ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana no kwihana.

3. Pariki y’igihugu ya Simien (Simien National Park-Ethiopia)

Iriku ry’ibirunga ryikurikiranyije imyaka myinshi ku musozi, byaremye ahantu hatangaje ku isi ; udusongero dutandukanye, ibishanga birebire, ubuhaname bureshya na 1500 m.

Iyi pariki ibamo inyamaswa zihariye nka Babouin Gelada, Renard Simien na Bouquetin Walia, ubwoko bw’ihene udashobora gusanga ahandi ku isi.

Akanama kari kagizwe na Australia, Canada, Ecuador, Egypt, France, Germany, Ghana, Iran, Iraq, Nigeria, Poland, Senegal, Tunisia na Amerika (USA).

Chairperson: Mr David Hales (United States of America)
Rapporteur: 
Mr Krzysztof Pawlowski (Poland)
Vice-Chairpersons: 
EcuadorEgyptFranceIran (Islamic Republic of)Nigeria

Ifoto (Unesco)