I Kigali habereye Africa Tourism Leadership Forum ku nshuro yaryo ya gatatu, habayemo umuhango wo guhemba mu irushanwa ry’abakora mu nzego z’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika.
Voyages Afriq niyo yabonye igihembo mu itsinda ry’ibigo byandika ku bukerarugendo, bimenyekanisha ubukerarugendo bwa Afurika, bihindura isura ya Afurika mu rwego mpuzamahanga