December 6, 2023

Amasaha 9 mu mujyi wa Rubavu

Rubavu ni umujyi w’ubukerarugendo mu Rwanda, umujyi ufite ibyiza byiza byo gusura ,ibyiza byinshi byo kureba, umujyi wo kwishimiramo.

Ni byiza gupanga uko wasimbukira mu mujyi wa Rubavu, umunsi umwe muri Weekend , ukamenya uko wawutembera kandi ukishima.

Dore uko ushobora kuwumaramo amasaha 9:

Saa tatu za mugitondo: Kugera mu mujyi

Bitewe naho waturutse cyangwa waraye, birashoboka ko ushobora wawugeramo saa Tatu za mugitondo, ushobora kubanza gufata ifunguro rya mugitondo kuko uba wazindutse utabashije kurifata.

Saa yine za mugitondo: Kuzamuka umusozi wa Rubavu

Umusozi wa Rubavu, umusozi uvaho izina ry’uyu mujyi, ni umusozi mwiza ukwiriye kuzamuka ukirebera imijyi y’impanga mu karere kibiyaga bigari, Umujyi wa Goma, ubasha kwirebera neza umujyi wa Rubavu.

Saa sita za manywa: Kutembera  ahantu hatandukanye mu mujyi

Ni umujyi urimo ahantu henshi watembera, ahantu henshi utazi wabasha gutembera muri karitsiye nka Mbungangari, Bugoyi. Wabasha no gusura  isoko rya Rubavu, imipaka ihuza u Rwanda na RDC, ugasura uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, ushobora no kujya Brasserie ukareba ibintu byiza biri ku kiyaga cya Kivu n’ahandi hatandukanye.

Saa Munani : Kujya kuryoshya ku Kiyaga cya Kivu

Umuntu wese utembereye mu mujyi wa Rubavu ntashobora kugera ku kiyaga cya Kivu,ni ahantu heza cyane. Ni ngombwa kujya koga no gufata kamwe bitewe naho waba wahisemo.

Saa Kumwi n’ebyiri za nimugoroba: Gusoza urugendo
Gutegura uko wajya gutega.