Afurika, Ibihugu binini bigize umugabane wa Afurika

December 22, 2023

Afurika ni umugabane wa kabiri mu migabane minini ku isi nyuma ya Aziya. Ufite ubuso bwa km2 30,37, ugizwe n’ibihugu 54, utuwe n’abaturage bagera kuri biliyari 1,216 (2016). Ukikijwe n’inyanja ya Atalatika, ubuhinde na Mediterane.

Afurika igizwe n’imirage kamera myinshi irimo amazi, amashyamba, inzuzi n’imigezi myinshi, bituma ibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima byinshi.

Umugabane wa Afurika,ugabanyjemo ibice, hari igice cy’amajyaruguru, amajyepfo, iburasirazuba, iburengerazuba, igice cyo hagati n ‘igice cy’ubutayu bwa sahara. Ari naho ibihugu binini muri Afurika biri muri ibyo bice bigize umugabane.

Dore ibihugu binini kurusha ibindi:

1. Algeria

Igihugu cyo muri Afurika y’amajyaruguru, haruguru y’ubutayu bwa sahara,mu bihugu bya barabu, gifite ubuso bwa  km2 2 381 741, gifite umutungo kamere wa Gaz na Petrole. Umurwa mukuru ni Alger, indimi zikoreshwa ni icyarabu n’igifaransa.

2. Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ( RDC)

Igihugu cya kabiri mu bunini muri Afurika, icya mbere mu bihugu binini munsi y’ubutayu bwa sahara, gifite ubuso bwa km2 2 345 409. Umurwa mukuru ni Kinshasa.

3. Sudan

Igihugu cyacitsemo ibice bibiri mu majyepfo yacyo, gifite ubuso bwa km2  1 886 068, umurwa mukuru ni Kharitoum. Ni kimwe mu bihugu uruzi rwa Nili runyuramo.

4. Libye

Hamwe n’ubuso bwa Km2 1 759 540, igihugu cya Libye giherereye mu majyaruguru ya Afurika, kiri mu bihugu bya Magreb. Umurwa mukuru ni Tripoli, indi mijyi ni Benghazi, Misrata na El-Beida. Ururimi kavukire ni Icyarabu.

5. Tchad

Igihugu cya Tchad gifite ubuso bwa Km2 1 284 000, umurwa mukuru ni Ddjamena, indimi zikoreshwa ni icyarabu n’igifaransa.  Ni igihugu kidakora ku Nyanja, kigizwe n’igice cy’ubutayu bwa Sahara.

6. Niger

Ni igihugu gifite ubuso bwa km2 1 267 000,ni ighugu cya 22 mu bihugu binini ku isi. Umurwa mukuru ni Niamey, Ururimi rwemewe ni Igifaransa. Ni igihugu gifite umutungo kamere mwinshi. Ni igihugu gifite igice gikora ku butayu ahitwa Agadez. Ni kimwe mu bihugu bicamo uruzi rwa Niger, ruri mu nzuzi nini muri Afurika.

7. Angola

Hamwe n’ubuso bwa km2 1 246 700, umurwa mukuru ni Luanda, ururimi rukoreshwa ni igiporutigali (protugais). Ni igihugu gikora ku Nyanja ya Atalatika, gihana imbibe na RDC, Zambia, Repubulika ya Congo, Namibia.

8. Mali

Igihugu kinini mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba, gifite ubuso bwa km2 1 241 238, umurwa mukuru ni Bamako, indimi zikoreshwa harimo igifaransa,…kinyurwamo  inzuzi nini muri afurika arizo; Niger na Senegal.

9. Afurika y’epfo

Igihugu cya Afurika y’epfo gifite ubuso bwa Km2 1 221 037, ni igihugu gikize ku mugabane wa Afurika, mu majyaruguru gifite ubutayu bwa Kalahari. Ni igihugu gikora ku Nyanja ya Atalatika n’iy’ubuhinde. Imijyi ikomeye ni Johannesburg na Durban, indimi zikoreshwa ni icyongereza,…

Ibihugu bigikikije ni Botwana, Namibie, Mozambique na Zimbabwe, hari n’ibihugu biri  biri muri iki gihugu aribyo;  Lesotho na Swaziland.

10. Ethiopia

Ni igihugu gifite ubuso bwa Km2 1 104 300, ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika muri afurika y’uburasirazuba. Ni igihugu kigizwe n’imisozi miremire, n’umurwa mukuru wacyo Addis Abeba uri mu mijyi iri mu misosi ku isi. Ni igihugu kinyuramo uruzi rwa Nili.

Igihugu cya Ethiopia gifatwa nk’intangiriro y’ikiremwa muntu. Gifite amateka avugwa muri Bibiliya, haba imyemerere ikomeye, indangamitsi yabo itandukanye n’iy’abandi bagenderaho.

Amafunguro yaho akunzwe ni Injeri.

11. Mauritanie (Km2 1 025 520)

12. Egypte ( Km2 1002 450)

13. Tanzania (Km2 945 087)

14. Nigeria (Km2 923 768).

15. Namibia (Km2 824 268)