Ni mucyo twambare, twambarire Kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana Rw’imihigo,
Turishinge turahire, yuko Tuzahora Dukunda ibyiza:
Ubutabera n’amahoro Urukundo n’ubupfura;
Ubukire Bwanga ibyo ndabugaya,
Ntumpeho
1. Nuteranya abuzuye,
Ubwo uratata nturi imfura.
Niba uhora utanya amoko
Ngo abantu bamashane,
Nusumbanya n’uturere
Uribagire wifashe,
Ntumpeho.
2. Niba utunzwe na ruswa
Ukura mu baturage,
Niba useka uwabuze hirya,
Akabura no hino,
Niba uneguza amazuru
Ukazura umugara,
Ntumpeho
3. Niba ishyari rikuzonga
Ugatera urubwa ukize,
Ugashengurwa n’agahinda
Iyo ubonye abahiriwe,
Urwo rutoke uhonda urundi
Rubuze mo ubupfura,
Ntumpeho.
4. Niba unebwa ntukore
Ngo uzatungwa no gusaba,
Niba unyereza ibyo ushinzwe,
Ngo ubwo urirwanaho,
Urateshuka inzira y’intore.
Ubwo uri umunyoni mubi,
Ntumpeho.
5. Niba ushinzwe imbaga,
Ukikundira mo bamwe,
Uwakugabiye ntumukunda
Uramugambanira.
Uraca uduco kandi ashaka Ko ureba udasumbanya,
Ntumpeho.
6. Niba uri umukobwa
Ukishinga abagushuka,
Niba se uri umuhungu
Ugashirira mu maraha,
Urasenya urwo wari gushinga
Ugashengera utambaye,
Ntumpeho.
7. Umuco mwiza wa kureze,
Ntugatume udindira.
Muby’abandi jya utora ibyiza,
Ibifutamye ujugunye.
Niba urabukwa iby’abandi
Ugata n’urwo wambaye
Ntumpeho.
Imvano ifoto : eterinete.