AMASANGANO YA NYABARONGO NA MUKUNGWA

December 21, 2023

Amasangano  y’uruzi rwa Nyabarongo n’umugezi wa Mukungwa ni ahantu izi nzuzi zihurira, Nyabarongo iturutse mu Majyepfo  y’u Rwanda na Mukungwa mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Amasangano ya Nyabarongo na Mukungwa ni ahantu hihariye hahurira uturere dutatu n’ intara eshatu z’u Rwanda aherereye mu Majyepfo y’u Rwanda, Akarere ka Muhanga (Intara y’Amajyepfo), Akarere ka Nyabihu(Intara y’Iburengerazuba) n’Akarere ka Gakenke(intara y’Amajyaruguru).

Ahantu aya mazi ahahurira haratangaje cyane, ni mu kibaya kinini amazi ya Nyabarongo aza asa nk’inombe kubera igice aba aturutsemo naho amazi ya Mukungwa agasa n’umukara kubera nayo igice cyo mu birunga, haba itaka rijya gusa n’umukara kubera amakoro.

Ihuriro ryaho risobanura ibintu bibiri haba mu mateka cyangwa imiterere yaho,

Ibisobanuro mu Mateka

Amasangano ya Nyabarongo na Mukungwa ni hamwe mu hantu h’umurage kamere w’u Rwanda,ni ahantu habayeho kera cyane, ni ahantu hafite amateka mu mibereho y’abanyarwanda.

Ugiye mu ngoro ndangamurage y’amateka kamere y’u Rwanda (Kandt House) usangamo ko ariho hantu bagiye bakorera ubushakashatsi ku mibereho y’abanyarwanda, imyaka babayeho, ibikoresho bagiye bahavana (utujyo, utubindi..) byerekana imyaka abantu babaga barabikoresheje. Kubera hahurira amazi ava mu bice byose by’igihugu.

Ibisobanuro mu miterere

Mu masangano ya Nyabarongo na Mukungwa hafite imiterere ikwereka ko kera imisozi yari ifatanye mbere y’uko iyo migezi ihanyura. Imiterere ubona k’umusozi wo muri Muhanga ninayo neza neza ubona ku musozi wo muri Gakenke. Ibitare n’amabuye ku misozi, ahantu hahanamye cyane. Ni ahantu hakunda kuba ikibazo cy’inkwangu mu Rwanda utwo duce twombi twegeranye, ni uduce twera .

Iyo iyi migezi imaze guhura akora uruzi runini, amazi ahita afata ahantu hanini gusa ntabwo ahita yivaga, amazi akomeza kugenda amwe mu ruhande rwayo n’ayandi urwayo nk’ahantu hareshya nka kirometero eshanu.

Abantu bacukura ishwagara n’umucanga  bavugako haba ishwagara n’umucanga byiza cyane ku buryo iyo bayikoresheje usanga bifite umwimerere utandukanye n’uw’ahandi.

Ibindi wasura

Ni agace keza cy’icyaro, igiturage cyiza, ahantu hakikijwe n’imisozi iriho amashyamba, insina, amabuye ku muntu ukunda kuzamuka imisozi ni ahantu heza wajya ukaba ureba uruzi hasi yawe! Ni ahantu hari ibintu byinshi utasanga ahandi.! Uzabasha kugenda mu bwato bw’ibiti, umusare akubarira amakuru yaho. Wasura ikiraro cyo ku Muvumba gihuza intara y’amajyepfo n’iy’amajyarugura, wasura agacentre ko kuri Shyira ukarema isoko ryaho, wakwirira amafunguro yaho ya make (Burushete 100)! Wa nywa urwagwa rwiza rukiri umwimerere, wagirana ibiganiro n’abaturage baho n’ibindi byinshi.