1.Kigali Cine Junction Film Festival
Iserukiramuco Mpuzamahanga ryo kwerekana filimi ahantu hatandukanye muri Kigali, rigizwe n’ ibiganiro, kumenyana kwa bantu batandukanye.
Ni iserukiramuco ritegurwa n’Imitana Productions mu rwego rwo guteza imbere sinema mu Rwanda. Riba mu mpeshyi.
2.European Film Festival
Iserukiramuco rya Sinema zo mu Bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse no mu Rwanda. Ni filimi ziba ziri mu byiciro bitandukanye; Comedy, Drama, Documentary, Fiction,..), zerekanwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali no mu ntara.
3. Mashariki African Film Festival
Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema, rihuza abantu bakora mu ruganda rwa sinema bo mu Rwanda no hanze y’igihugu. Rirangwa n’ibikorwa bitandukanye; kwerekana filimi, gutanga ibihembo, ibiganiro, gusangira ubumenyi…
Nyuma ya Filimi haba ikiganiro cyo kungurana ibitekerezo kubyerekeye uko filimi yari imeze. Iri serukiramuco ikunda kuba mu Ugushyingo buri mwaka.
4.All African Independent Film Festival (AAIFF)
Iserukiramuco rya filimi z’ abanyafurika bigenga, uburyo bwo gufasha abantu batandukanye gutanga ubutumwa mu bibera ku mugabane, gufasha urubyiruko kugaragaza impazo zarwo. Ryatangiye mu mwaka wa 2024, rifite ikicaro I Kigali.
Herekanwa filimi zakozwe n’abantu batandukanye bigenga bo ku mugabane wa Afurika, hatangwa ibihembo, hakabaho n’ibiganiro by’abantu bakora muri filimi mu Rwanda no muri Afurika.
Herekanwa filimi zo mu byiciro bitandukanye bya filimi. Rikunda kuba muri Nzeri.
Ifoto: Iterinete