Amasomero y’ibitabo byiza mu mujyi wa rubavu

September 1, 2023

Umujyi wa Rubavu ni umujyi uri mu Karere ka Rubavu ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu, ni umujyi urimo ibintu byinshi byo gusura.

Ukunda gusoma ukaba watembereye,  wagiye gukorera mu mujyi wa Rubavu cyangwa uwutuyemo ni byiza kumenya ahantu wajya gusomera, ahantu wabasha kwicara ukaba wasoma igitabo.

Dore amasomero wagana mu mujyi wa Rubavu:

Isomero rya Foyer Mgr Bigirumwami

Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye birimo iby’amateka y’u Rwanda, Afurika ndetse n’isi yose, ibitabo by’iyobokamana nka Bibiliya cyangwa ibivuga ku  kwemera gutandukanye. Muri iri somero wabasha kugira amahirwe yo kubona ibitabo byanditswe na Mgr Bigirumwami ubwe.

Gusoma ni ubuntu, bisaba kuba ufite icyangombwa ki kuranga. Bakora kuva kuwa Mbere-kuwa Gatandatu 8am-16h30pm.

Banatanga serivise z’indi zirimo gukoresha interinete(isaha=400 frw) Photocopy, Print na Scanner! Ni ahantu hatuje ho kwicara ukaba wasoma cyangwa ukanandika icyawe! Riherereye hafi y’umurenge wa Gisenyi, iruhande rwa kiliziya Katolike.

Isomero rya Vision Jeunesse Nouvelle

Isomero  rifite ibitabo by’ingeri zose, muri iri somero harimo ibitabo bya genewe abana, urubyiruko ndetse n’abakuze. Isomero ririmo ibitabo bifasha abakora ubushakashatsi n’abanyeshuri kuko usangamo ibitabo by’amasomo atandukanye nka Medecine, Agriculture & Elevage, Electro-Mecanique, Batiment, Sociologie, Science Politique, Droit ,Litterature n’ibindi .

Gusoma bisaba kuba ufite Abonnement y’umwaka ugacyura ibitabo no gukoresha interinete y’ubuntu. Umuntu mukuru nyishyura amafaranga 6000 rwf, abana ni 3000 rwf. Uri mu rugendo mu mujyi wa Rubavu ushobora kugana iri somero ukishyura amafaranga 500 rwf (iminsi 5).  Banatanga serivise z’indi zirimo photocopy, Print na Scanner.

Bakora kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatandatu (7h30-5pm). Riherereye mu mujyi wa Rubavu, iruhande rw’umuhanda umanuka ugana aho abantu bogera rusange (Public beach) hazwi nko ku gisima.