BUJUMBURA: IBITEKEREZO KU BUKERARUGENDO BURAMBYE BY’ABANYESHYURI BO MURI KAMINUZA Z’I BURUNDI

December 21, 2023

Muri Kaminuza Nkuru y’u Burundi (Université du Burundi) habereye amahugurwa y’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zikorana na Agence Universitaire de la Francophonie n’abarwiyemezamirimo yuko bakora imirimo irambye igendanye n’ingamba (SDG/ODD) z’umuryango w’abibumbye (UN). Ni mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gutangira gutekereza  kwihangira imirimo bakiri muri Kaminuza.

amahugurwa yabaye kuva 26 Nzeri-12 Ukwakira 2018 ategurwa na Ambassade de France au Burundi na  Agence Universitaire de la Francophonie. Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo burambye,  bamwe batanze ibitekerezo by’uko bakora cyangwa bumva umuntu yakora ubukerarugendo burambye.

Umunyeshuri Nkingiyinka Arsène

 Yiga  muri Université du Tanganyika. Akunda gutembera areba ibihigwa abandi bafite bitaba I Burundi. Agakunda kureba ibyiza nyaburanga by’u Burundi no kumenya ibikorerwa mu zindi ntara atavukamo.

Eugene Cubaka 

Wo muri Université du Lac Tanganyika (ULT) yatangaje ko iyo agize umwanya wo gutembera aba ashaka kureba imibereho n’umuco byaho yatembereye. Akemenya neza imibereho yaho.

Nkengurutse Bellard

 Yarangije kwiga muri Université du Burundi ibigendanye n’indimi. Yatangaje ko ni ukubungabunga ibibanza bikagumana umwimerere wabyo nta guhindura. Bakazana ibintu by’akaranga (biranga) u Burundi abashyitsi baje mu Burundi bagashobora kugura  cyangwa kubona ikintu cyeerekeye umuco w’u Burundi Urugero: Igisabo..Bakabagirira isuku, bagakoresha ibintu kama (gakondo) mu gufata amafunguro. Urugero bagakoresha Inkoko.

Nibaruta Diane

Yarangije kwiga Amategeko. Ubu ni Rwiyemezamirimo. Igitekerezo cye ku bukerarugendo burambye ni ugutembera henshi akagenda areba ibyo yakora yakongera mu byo akora. Agashaka igishya yashyira mu bucuruzi bwe akaba grande entrepreneur.

Nkurunziza Léonard 

Ari kwimenyereza gukora muri US Embassy I Bujumbura. Igitekerezo cye ku bukerarugendo burambye ni ugusura ahantu nyaburanga hafite amateka mu gihugu. Kwerekana ibibanza bya kera mu gihugu, bigatuma abandi babasha kuhamenya bakahaza.

Paul Sydney 

Yarangije kwiga,azaba rwiyemezamirimo vuba. Iyo yatembereye asura ahantu nyaburanga, akagenda n’amaguru, igare, moto na busi agakunda kurya amafunguro gakondo (Le Kacoma, imbuto). Gutembera mu zindi ntara z’igihugu ni ikintu cyiza kubera bituma amenya ibintu byinshi.

Mahamadou Bachiory

Wiga Médécine muri Université de Ngozi. Igitekerezo cye ku bukerarugendo burambye ni ukurya amafunguro y’umwimerere (naturel) arahendutse kandi aboneka ahantu henshi cyane muri Afurika.

Umunyeshuri Ntwari Olivier wiga informatique muri Université du Burundi, yatangajeko: umukerarugendo  yatembera ahantu hameze neza, akaronka abamufasha mu rugendo, ibimwunguruza bimeze neza hamwe n’ibibanza vyiratiro bisukuye neza kandi bikingiwe!(Igitekerezo kiri mu Kirundi).